IGIHE

Iby’ubutasi ku byaha by’imari byakuwe muri RIB bishyirwa mu kigo gishya

0 26-03-2021 - saa 18:30, Tuyishimire Raymond

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwashikirije Urwego rushinzwe Ubutasi ku Mari (Financial Intelligence Center) amadosiye n’inshingano z’ubutasi ku bijyanye n’imari harimo na dosiye z’abakekwaho kwinjiza amafaranga binyuze mu bikorwa bitemewe.

Ni inshingano ubusanzwe zari zifitwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2020, ubera ku cyicaro gikuru cya RIB ku Kimihurura.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Kanama 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika, ni yo yemeje ko hajyaho Urwego rushinzwe Ubutasi ku Mari.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Col Ruhunga Jeannot, yavuze ko nubwo FIC yatandukanye na RIB imikoranire hagati y’impande zombi izakomeza.

Ati “Izo nshingano n’ubundi zikorana mu buryo bwo kuzuzanya n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, ibyo babonye bitagenze neza mu butasi barimo gukora, babihereza Ubugenzacyaha kugira ngo bukurikirane icyaha.”

Col Ruhunga Jeannot yavuze ko mu gihe cyose FIC izakenera ubufasha RIB izabutanga ariko ibyaha bishingiye ku mari bigahashywa.

Umuyobozi Mukuru wa FIC, Gashumba Jeanne Pauline, yavuze ko nubwo ari urwego rwihariye ariko ruzakomeza gukorana n’izindi nzego.

Yavuze ko intego yo gukora ubutasi ku mari ari kugira ngo habashe kurwanya abanyabyaha binjiriraga mu bijyanye n’imari.

Ati “Dufite intego nyamukuru yo gukora ubutasi ku mari ariko bukorwa hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha birimo icyaha cy’iyezandonke, icyaha cyo gutera inkunga iterabwoba n’icyaha cyo gukwirakwiza intwaro kirimbuzi. Ibyo byose bikorwa hagamijwe harengerwa serivisi y’imari y’igihugu cyacu, tuyirinda, tuyibungabunga kugira ngo itinjirirwa n’abanyabyaha.”

Yavuze ko gukora izo inshingano bitoroshye ariko bishoboka kuko hari ubushake bwo guhangana no kurwanya abanyabyaha binjirira serivsi z’imari batumaga iterambere ritagerwaho uko byifuzwa.

FIC ifite inshingano zirimo gukora isesengura rihanitse ku makuru y’ibikorwa ku ihererekanya ry’imari bikemangwa, yakiriwe no gushyikiriza ibyavuyemo inzego zibishinzwe.

Uru rwego kandi ni rwo rushinzwe guhuza ibikorwa by’ikumira bikorwa n’inzego zose bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ryerekeye ikumira n’ihana ry’iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi.

Ibyo byose bikajyana no kugira inama Guverinoma ku birebana na politiki n’ingamba bigamije kurwanya ibyo byaha.

Mu nshingano zarwo kandi harimo gukora isesengura ry’ingaruka ku rwego rw’igihugu ziterwa n’iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi.

Col Ruhunga yashyikirije Gashumba Jeanne Pauline inshingano n'amadosiye ku butasi ku mari
Gashumba Jeanne Pauline wa FIC asinyira kwakira inshingano zari zifitwe na RIB mu bijyanye n'ubutasi ku mari
Col Ruhunga Jeannot yavuze ko nubwo FIC yatandukanye na RIB, imikoranire izakomeza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza