Mutangana Elysée ni umusore urangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’amazi no kubungabunga ibidukikije mu gashami ka ‘Water and Environmental Engineering’ afite imyaka 32 ndetse avuga ko yakabaye ari dogiteri ariko ubuzima butamukundiye kuko ubukene bwamukuye mu ishuri akaba umuhigi, mayibobo, umukarani, umucuruzi w’agataro n’ibindi.
– Yatangiye amashuri abanza mu 1992
– Yabaye umuhigi igihe kitari gito
– Ubukarani bwamupfuye umusatsi, amabati amushwanyaguza ibiganza
– Yatangiye ayisumbuye amaze imyaka 10 arangije abanza
– Ku ishuri bamwitaga Shoes Maker
– Arangije kaminuza afite imyuga ine azi gukora neza
Mutangana yavutse mu 1985 avukira mu yahoze ari Gikongoro muri Komine Mudasomwa, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Uwinkingi hafi yo ku Kitabi. Mu bana umunani bavukana niwe wagerageje kurenga amashuri abanza.
Mu kiganiro na IGIHE nk’uwitabiriye umuhango wo kwizihiza ibirori by’abarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda kuri uyu wa 25 Kanama 2017, Mutangana yavuye imuzi ubuzima bwe bw’ishuri kugeza ubwo ari mu byishimo byo kurangiza kaminuza.
Yabaye umuhigi igihe kitari gito
Mutangana nk’umuntu wavukiye mu muryango ukennye ndetse akaba ariwe wageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, ngo byageze aho kubera ubukene bwari iwabo abura igiceri cy’ijana kuko ariyo yari mafaranga y’ishuri.
Ibi byatumye mu 1998 ubwo yari ageze mu mwaka wa gatandatu ava mu ishuri ayoboka iy’ubuhigi nk’uko se na ba se wabo aribyo bakoraga. Ati“Natangiye kujya muri Nyugwe guhiga udusimba, ntega imitego,ibyo biba aribyo biba ubuzima bwanjye.”
Uko yaje i Kigali akaba mayibobo n’umukarani
Yumvaga ko kuba umushoferi ariryo terambere rikomeye yashoboraga kugeraho nk’umuntu wari ucikirije amashuri maze muri 2004 aza i Kigali ngo arebe ko yabigeraho.
Aha ngo ntiyahiriwe kuko yisanze mu buzima bwa mayibobo rimwe na rimwe agafungwa mu gihe yabaga yafatiwe mu mukwabu wo gushakisha inzererezi na mayibobo.
Amaze gufungurwa ngo yagiye gukora ubuyede bakamuhemba amafaranga 700 nabyo ntiyabitindamo atangira kujya adoda inkweto Nyabugogo no kuzihanagura.
Ati “ Naguraga ubushera bwa 50 n’irindazi rya 50, iyo yabaga yabuze natungwaga n’igisheke cya 20, umunsi ukaba uratambutse.”
Gupakurura sima ,kuzinga ’amabati ngo byamusabaga kurya cyane ku buryo byarangiraga yakoreye kurya kubera akazi k’imvune.
Mutangana avuga ko yavuye mu mashuri abanza bigisha mu Kinyarwanda ku buryo ngo yatangiye kumva icyongereza cya ‘Good morning’ ageze i Kigali aho yarindaga moteri mu nzu bigishirizagamo amategeko y’umuhanda ndetse n’icyongereza.
Ati “ Ubuzima bubi ndabuzi nta kintu ntakoze ngo ndebe ko nabaho ariko ndashimira Imana ko yangiriye neza ikampa kwiga.”
Uko yagiye kwiga ayisumbuye amaze imyaka 10 yaravuye mu ishuri
Uyu musore uvuga ko atigeze yiba, ngo anywe ibiyobyabwenge cyangwa ajye mu ndaya kandi yari mayibobo n’umukarani; asobanura ko yagiriye umugisha kuri sebuja kuko yataye amafaranga menshi undi akayamusubiza uko yakabaye.
Ati “Uwo nakoreraga yitwa Nyagatare. Yataye amafaranga menshi noneho ndimo gukubura ndayabona, nyamushyiriye arikanga, hashize iminsi aratubwira n’abandi ngo nimwitwara neza nzabashyira mu ishuri.”
Mutangana ngo yahise akanguka mu mutwe hashize iminsi atangira kwandikira shebuja amabaruwa amubwira ko ashaka kwiga kugeza ubwo yamwemereye kumurihira igihembwe cya mbere noneho andi akazajya ayakorera mu kiruhuko mu bukarani.
Muri 2007 yabonye ishuri mu Ntara y’Iburasirazuba ku kigo cyitwa Gabiro High School, avuga ko yagezeyo atazi ikintu na kimwe uretse inteko z’amazina zo mu Kinyarwanda.
Ati “ Nagiye nitwaje koroshi ngo nzajye ndodera abanyeshuri inkweto maze nzabone itike intahana aribyo byatumaga banyita shoes maker.”
Kwiga ngo ntibyamworoheye namba kuko atari azi ikintu na kimwe mu cyongereza, bigatuma abarimu bamwibazaho yewe bamwe bakabwira umuyobozi w’ishuri ko uwo mwana ababuza kwigisha kuko ijambo ryose umwarimu yavugaga uyu we yamubazaga icyo risobanura.
Ati “Ubuzima bw’ishuri bw’umuntu utangiye ayisumbuye afite imyaka 23, avuye mu bukarani niganaga n’abafite 11 na 12 maze ibitekerezo byabo n’ibyanjye byari bihabanye, bakanyanga, bakannyuzura kuko nta kintu narinzi.”
Yaje gutungurana atsinda nk’uwari usanzwe wiga
Ati “ Igitangaza cyabaye ni uko igihembwe cya mbere njyewe wari uvuye mu bukarani nabaye uwa kabiri mu bana barenga 70 , nari mfite amanota 78 maze umuyobozi w’ikigo ashimishwa n’uko nubwo nateshaga abarimu umutwe ariko byatanze umusaruro.”
Bitewe n’ukuntu yashyiragaho umwete yarangije icyiciro rusange afite amanota meza, ahita yoherezwa kwiga muri Lycee de Kigali. Ati “Wa muntu wigaga amasaha 24 ngo ndebe ko amahirwe nabonye ntayapfusha ubusa, narangije amasomo yose mfite A, uretse icyongereza n’Ikinyarwanda nagizemo B+.”
Yafuzaga kubona buruse ya Perezida
Yaje kwiga MPC (Mathematics, Physics and Chemistry) aho yakoze uko ashoboye kose ariko ya mirimo y’ubukarani iramugaruka akajya arwaragurika.
Ati “Uburwayi bwanyigirije nkana, ndanabagwa ndangiza ayisumbuye mbura ‘presidential Scholarship’ ni nacyo kintu kimbabaza kuko nari narishyizemo ko bishoboka kuko nibyo nagezeho byari nk’ibidashoboka.”
Asoje kaminuza azi imyuga itandatu ku ruhande
Ati “Ndangije muri Water and Environmental Engineering ariko ubu nzi gukora amashanyarazi, nzi gutwata imodoka mfite n’uruhushya rwa burundu, nzi gusiga amarangi, gukora telefoni nzi gukora inzugi ndetse no kudoda imyenda n’inkweto.”
Aha inama abandi bakiri ku ntebe y’ishuri, uyu musore yagize ati “ Icyo nsaba abakiri ku ntebe y’ishuri ndetse n’abandi bose ni uko batapfusha ubusa ibiruhuko, hari imyuga umuntu arebera ku bandi binyuze mu gushirika ubute, sinemera ko ubushomeri bubaho. Mbabazwa no kuba narira amafaranga 500 kandi ntayo ninjiye kubikemura rero ni ugushaka ibintu byinshi uzi gukora, kimwe cyakwanga ugakora ikindi.”
Afite inzozi zo kurengera inyamaswa yahoze ahiga no gufasha za mayibobo
Ati “ Uyu munsi mfite agahinda kenshi kuko hari inyamaswa nzi zabaga muri Nyungwe ariko ubu zitakibamo. Ntabwo twari tuzi akamaro k’ibidukikije njyewe rero wabyize nifuza kuziga ibyo bita ‘Environmental conservation’. Nubwo nabayeho nangiza ndashaka kuzajya nshishikariza abantu kubungabunga ibidukije.”
Ku bijyanye n’abana bo mu muhanda ati “Hari ubwo twibwira ko ikibazo cy’abana bo mu muhanda cyakemurwa na Leta gusa, nyamara sibyo, kereka buri wese akigize icye. Niba umwana wawe ari ku ishuri undi akaba ari mu muhanda , umenye ko ejo azakwica cyangwa akakwicira umwana warihiriye.”
“Narangije amashuri yisumbuye mfite abantu 100 bagize uruhare mu kwiga kwanjye, ni nk’amabuye anyubatse, bampaye amakayi, abanguriye ivarisi, abampaye ikaramu n’abandi. Nubwo uwandihiye yambwiye ngo nzarihire abantu icumi numva ahubwo nzarihira ibihumbi icumi, baranyubatse.”
Arashimira Leta yatumye yiga akuze
Kuba yaravukiye mu muryango ukennye bigatuma abaho mu buzima butari bwiza, ntacyo anenga umuryango we kuko avuga ko wakoze ibyo wari ushoboye none akaba arangije Kaminuza.
Ati “Umuryango wanjye ndawushimira barambyaye, ntacyo banyimye bagifite niyo mpamvu ku cyumweru nzajya kubereka ibirori, ni njyewe wo mu gace k’iwacu uzaba ugeze kuri uru rwego bwa mbere.”
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!