Ndabaga Streetwear ni imyenda ikorwa n’inzu y’imideri ya Elodie Fromenteau wanejejwe n’inkuru ya Ndabaga akumva yayibarira abandi ariko akoresheje imyenda.
Ndabaga ni inkuru y’umukobwa witwa atyo mu mateka y’u Rwanda. Uyu rero akaba mwene Nyamutezi wo mu Bwishaza bwa Kibuye (Intara y’Iburengerazuba). Yavutse ari ikinege, amenyekana cyane kubera igikorwa cy’ubutwari budasanzwe yakoze cyo gucungura se ku rugamba, igikorwa ubusanzwe cyakorwaga n’ab’igitsina gabo gusa.
Kuva mu bwangavu bwe, Ndabaga yakoze imyitozo myinshi irimo imyiyereko ya gitore, kurasa, gufora umuheto, gutera icumu no kuzibukira, kumasha, gusimbuka, kwiruka n’ibindi, kugira ngo atazaba ikigwari ku rugamba, bityo agakoza Se isoni.
Ni igikorwa yakoze rwihiswa kuko ubusanzwe gucungura byakorwaga n’abana b’abahungu gusa. Kugira ngo atazatahurwa rero, yagombye kwicisha amabere kugira ngo azacungure Se.
Kubera imyiyereko ye ya gitore, Ndabaga yesheje umuhigo acungura se Nyamutezi wari ushaje, kandi agabirwa inka nyinshi, bituma abitwaga abagabo bamugirira ishyari kuko agabiwe n’umwami ari umukobwa.
Iyi nkuru Elodie Fromenteau yayibwiwe bwa mbere mu 2022, iramucengera yumva imukoze ahantu ndetse yizihirwa n’ubutwari bw’uwo mukobwa na we yumva ashaka kuyibwira abandi.
Ni aho yakomoye igitekerezo cyo gukora imyenda akajya yandikaho inkuru ya Ndabaga ariko mu buryo bubereye ijisho cyane ko ibijyanye n’imyambarire byari ibintu yumva neza kuva akiri muto.
Ati “Kuva ndi umwana mama yambwiraga ko ntakundaga imyenda abantu bampitiyemo ahubwo nakundaga kwiyambika ku buryo ngo hari igihe banyambikaga imyenda nkayikuramo nkambara iyo njye nahisemo.”
Akomeza ati “Ni igetekerezo rero cyaje nibaza nti ni gute navuga inkuru ya Ndabaga ariko binyuze mu myenda kandi bitari ibintu by’amagambo gusa byanditse ku myenda ahubwo bikaba ari ibintu umuntu abona ko bisa neza.”
Elodie Fromenteau ni Umunyarwandakazi wavukiye muri Cameroun, akurira mu Bufaransa aho yajyanye na Se w’Umufaransa na nyina w’Umunyarwandakazi.
Yaje kujya mu Bwongereza aho yakoze mu nzu y’imideri ya Armani, aza gutaha mu Rwanda mu 2021.
Ahageze ni bwo yabariwe inkuru ya Ndabaga yumva adakwiye kuyihererana kuko ari inkuru ivuga ku mubano w’umwana w’umukobwa na Se ndetse n’ubutwari bw’umukobwa.
Ati “Ndi umuntu wakuze ndi inshuti ya papa cyane, noneho nakuze nitwara nk’abahungu ku buryo hari igihe numvaga ndi umuhungu, birasekeje ariko nahoranye ikintu cyo kumva ko icyo nshaka cyangwa nshoboye nagikora. Mu nkuru ya Ndabaga rero nabonyemo urukundo yari afitiye se rwatumye yihindura kugira ngo amutabare, numva ni inkuru nabwira abantu.”
Fromenteau agaragaza ko igetekerezo cyo kwandika ku myenda yagikuye ku mwenda se yakundaga kwambara wari wanditseho Bujumbura ari na ho se na nyina bahuriye yumva yakoresha ubwo buryo avuga inkuru ya Ndabaga.
Icyo gihe ni bwo yatangiye kuyandika ndetse ashushanya uko yajya ku myenda bikaba bitari ku myenda bisanzwe kuko yashakaga imyenda ibereye ijisho. Icyo gihe ni bwo yahisemo gukora imyenda izwi nka Streetwear.
Streetwear ni imyenda yo kwambara bisanzwe idakunda kujyanywa mu kazi cyangwa mu birori byiyubashye. Yambarwa cyane mu birori byo kwidagadura kuko ikunze kuba ari imipira isanzwe (t-shirts), crop tops z’abakobwa, imipira y’imbeho (hoodies), amakoboyi n’ibindi bijyana na yo ari na byo muri Ndabaga Streetwear bakora.
Fromenteau agaragaza ko aba yifuza ko umuntu wambaye iyi myenda yumva na we afite ishyaka kandi na we ari nka Ndabaga.
Ati “Ikintu mba nifuza ni uko umuntu wambaye imyenda yanjye aba yumva ari intwari ku giti cye. Yaba mu nzira uri gucamo kuko nizera ko buri muntu agira inzitizi ze ariko twese hari aho dushaka kugera. Rero nshaka ko umuntu uyambaye aha yumva ashyigikiwe kandi afite ishyaka ko ibyo ashaka azabigeraho.”
Fromenteau afite inzozi zo kuzagira Ndabaga Streetwear izina rikomeye ku Isi kandi izo nzozi azaharanira kuzigeraho ku buryo azajya aba afite amashami mu bihugu bitandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!