Umugabo wo muri Nigeria yajyanywe mu nkinko ashinjwa guhimba gukora ikigo cya Leta kitabaho, akiyita umuyobozi wacyo ndetse agahabwa amafaranga agenewe ibikorwa bya Leta.
Uyu mugabo witwa Adeniyi Adeyemi Matthew yagejejwe imbere y’urukiko rukuru rwa Leta muri Abuja ku wa Gatatu, aho yashinjwaga ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kwiyitirira undi muntu.
Abashinjacyaha bavuze ko Adeyemi kuva mu mwaka wa 2024 yagiye yitwara nk’umuyobozi mukuru w’Inama ishinzwe Guteza Imbere Ishoramari Mpuzamahanga rya Perezida (Presidential Foreign Investment Promotion Council - PFIPC), nyamara Leta yavuze ko icyo kigo kitigeze gishyirwaho cyangwa ngo ashyirweho nk’umuyobozi wacyo.
Abashinjacyaha bavuze ko icyo kigo cyari cyashinzwe mu buryo butemewe n’amategeko ariko cyabashije kubona aho gikorera mu nyubako za Leta, kubona ingengo y’imari igera kuri miliyoni imwe y’Amadolari y’Amerika muri uyu mwaka ndetse no gufungura konti muri Banki Nkuru ya Nigeria.
Urukiko rwabwiwe ko Adeyemi yakoresheje inyandiko n’amabaruwa byerekanaga ko afite ububasha bwa Leta, agamije kubona ibikoresho, abakozi ndetse n’ubufatanye n’inzego zitandukanye za Leta.
Yari yambaye imyenda y’umweru n’ingofero ya siporo ubwo yageraga mu rukiko, aho yaganiriye n’abamwunganira mbere y’uko abashinjacyaha basoma ibirego umunani bamurega.
Adeyemi yahakanye ibyaha byose aregwa, maze urukiko rumutegeka gufungwa by’agateganyo kugeza igihe azongera kuburanishwa ku wa 12 Ukwakira.
Abashinjacyaha bavuga ko uyu mugabo yaba yarahimbye ibaruwa y’ishingwa ry’icyo kigo ngo yaba yarasinywe n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida, Femi Gbajabiamila, kandi ikaba yaravugaga ko yaturutse kuri Perezida Bola Tinubu.
Gbajabiamila ntiyabashije kuboneka kugira ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo.
Abashinjacyaha kandi bavuze ko Adeyemi yakoresheje impapuro zifite umutwe w’ibaruwa ya Perezida asaba ibiro, koherezwa abakozi no gufashwa n’inzego za Leta.
Ku rundi ruhande, Adeyemi yahakanye amakosa mu biganiro yagiranye n’ibitangazamakuru byo muri Nigeria, avuga ko PFIPC yari ikigo nyacyo kandi ko ari we ubwe wagiye kwegera abayobozi bashinzwe ingengo y’imari kugira ngo gishyirwe muri gahunda z’imari za Leta.
Urubanza rwe rukomeje mu gihe ikibazo cy’igenzura n’imiyoborere mu nzego za Leta muri Nigeria gikomeje kwitabwaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!