Guverinoma ya Singapore yatangije gahunda yo guhuza abakozi bayo b’ingaragu bashaka abakunzi, mu gihe iki gihugu gikomeje guhangana n’igabanuka rikomeye ry’umubare w’abana bavuka.
Iyi gahunda yiswe “FirstDate” yatangijwe muri iki cyumweru, igenewe abakozi ba Leta bafite hagati y’imyaka 21 na 35. Ikoresha ikoranabuhanga rihuza abantu hashingiwe ku byo bakunda n’ibyo bifuza ku mukunzi.
Abayitabira binjira bakoresheje uburyo bw’igihugu bwo kwemeza umwirondoro mu ikoranabuhanga, bakuzuza ibibazo birebana n’ibyo bakunda, imyitwarire yabo n’indangagaciro bagenderaho.
FirstDate ikoresha uburyo bw’imibare bwitwa “Gale-Shapley Stable Marriage”, bugamije guhuza abantu bo mu matsinda abiri angana hashingiwe ku mahitamo ya buri wese.
Umuhanga mu mibare Lloyd Shapley, wagize uruhare mu kuvumbura ubwo buryo, yahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu by’ubukungu mu 2012. Bwanakoreshejwe mu kugena amashuri abanyeshuri bajyamo, guhuza abaganga n’ibigo bakoreramo amahugurwa y’umwuga, ndetse no mu ikoranabuhanga rihuza abashaka abakunzi.
Itangizwa rya FirstDate ryakiriwe mu buryo butandukanye. Bamwe mu baturage ba Singapore bagaragaje ko bifuza kuyigerageza, abandi banenga kuba Guverinoma yinjira mu bijyanye no gushaka abakunzi.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga banenze iyi gahunda, bavuga ko iheza abadakorera Leta. Abandi bagaragaje ko batishimiye kuba igenewe abafite imyaka itarenga 35.
FirstDate iri mu cyiciro cy’igerageza, kandi ntibiramenyekana niba mu gihe kiri imbere izafungurirwa n’abaturage badakorera Leta.
Iyi gahunda itangijwe mu gihe Singapore ifite umubare w’abana bavuka uri ku rwego rwo hasi cyane. Mu 2025, havutse abana batageze ku bihumbi 30, bikaba byari ubwa mbere bibaye mu myaka 60 ishize.
Mu gihe umubare w’abana bavuka ugabanuka, uw’abapfa wo ukomeje kwiyongera, ukaba warageze ku bantu bagera ku 26.500 mu 2025. Iki gihugu kandi gikomeje kugira abaturage benshi bageze mu zabukuru.
Muri Kanama, Minisitiri w’Intebe Lawrence Wong yatangaje ingamba nshya zo gufasha imiryango no gushishikariza abashakanye kubyara.
Muri zo harimo inkunga zitandukanye, zose hamwe zigera hafi ku bihumbi 70 by’amadolari ya Singapore, ni ukuvuga hafi ibihumbi 54 by’amadolari ya Amerika, kuri buri mwana kugeza agejeje ku myaka 17.
Si ubwa mbere Singapore ishyizeho gahunda yo gufasha abaturage kubona abakunzi. Mu 1984, yashyizeho urwego rwiswe Social Development Unit (SDU), rwateguraga ibikorwa byo gusabana bigamije guhuza ingaragu zarangije kaminuza.
Kuba iyo gahunda yari igenewe gusa abarangije kaminuza byaranenzwe, ariko ubuyobozi bwavugaga ko abatarayize batagaragazaga ingorane zikomeye zo kubona abakunzi. Nyuma, SDU yaje gukurwaho.
Mu 1985, Guverinoma yari yanashyizeho urundi rwego rugamije gushishikariza abatararangije kaminuza gushyingiranwa.
Singapore si yo yonyine yashyizeho ikoranabuhanga rifasha ingaragu kubona abakunzi. Muri Nzeri 2024, ubuyobozi bwa Tokyo mu Buyapani bwatangije porogaramu ikoresha ubwenge buhangano, mu rwego rwo guhangana n’igabanuka ry’umubare w’abana bavuka.
Iyo porogaramu igenewe ingaragu zituye muri uwo mujyi. Imibare ya Guverinoma yatangajwe muri Nyakanga uyu mwaka igaragaza ko yafashije abantu gushyingiranwa, havamo ingo 265.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!