Muri Bangladesh, abana basaga 500 bamaze guhitanwa n’indwara y’iseru kuva muri Werurwe 2026, mu gihe abakekwaho kwandura iyi ndwara bamaze kurenga ibihumbi 60 mu gihugu hose.
Mu gushaka umuti w’iki kibazo, leta yatangije gahunda idasanzwe yo gukingira abana mu gihugu hose.
Hanahagaritswe ibiruhuko by’abakora mu rwego rw’ubuzima kugira ngo bite ku barwayi bose bakeneye ubufasha, dore ko ibitaro byinshi byamaze kuzura kubera ubwinshi bw’abarwayi ku buryo kubona umwanya bitoroshye.
Minisitiri w’Ubuzima yizeye ko iyi gahunda izatanga umusaruro vuba abandura bagatangira kugabanuka.
Icyakora, hari impungenge ko iminsi mikuru irimo n’uwa Eid al-Adha ishobora kongera ikwirakwira ry’iyi ndwara mu buryo bukabije bitewe n’ingendo z’abantu benshi bajya gusura imiryango yabo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana [UNICEF] rivuga ko iki kibazo cyaturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo gukererwa gutumiza inkingo z’iseru, mu gihe cy’inzibacyuho ya leta nshya yasimbuye Sheikh Hasina mu 2024.
Izindi mpamvu zavuzwe na UNICEF zirimo ubucucike bw’abantu mu mijyi ndetse n’icyuho mu gukingira abana cyatewe n’icyorezo cya COVID-19, kuko ababyeyi batinyaga kujya kwa muganga.
Ubukana bw’iyi ndwara bugaragarira mu buhamya bw’umubyeyi witwa Al Amin, wapfushije umukobwa we w’imyaka ine witwa Akira.
Uyu mwana yitabye Imana nyuma y’iminsi 27 yitabwaho mu bitaro aho yagaragazaga ibimenyetso bikomeye birimo umuriro mwinshi n’udusebe mu kanwa.
Al Amin yavuze ko yagerageje inshuro enye zose kujya gukingiza umwana we ariko ntibikunde none bikaba byamuviriyemo kubura ubuzima.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!