IGIHE

Ingabire Victoire yemeye ko FDU Inkingi yahindutse umutwe w’abagizi ba nabi

0 1-10-2026 - saa 13:12, Jean de Dieu Tuyizere

Ingabire Umuhoza Victoire ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, yabwiye Urukiko Rukuru rwa Kigali ko yemera ko FDU Inkingi yahindutse umutwe w’abagizi ba nabi ariko ngo byabaye mu gihe yari afunzwe.

Ari kuburanira muri uru rukiko kuva tariki ya 18 Nzeri 2026, aho we n’abandi icyenda biganjemo abahoze ari abanyamuryango b’ishyaka rye, DALFA Umurinzi, bareganwa bashinjwa ibyaha birindwi.

Areganwa na Hagenimana Hamad, Masengesho Emmanuel, Mutabazi Alphonse, Nahimana Marcel, Ndayishimiye Jean Claude, Nsengimana Theoneste, Rucubanganya Alexis, Sibomana Sylvain na Uwatuje Joyeuse.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa 1 Ukwakira 2026, Ingabire yakomeje kwiregura, ahakana by’umwihariko kugira uruhare mu bikorwa by’ihuriro P5 riyoborwa mu rwego rwa gisirikare na Kayumba Nyamwasa n’ibya RUD Urunana.

Yavuze ko muri Kanama 2015, ubwo hasinywaga amasezerano yo gushyiraho P5, FDU Inkingi yayasinye ihagarariwe na Joseph Bukeye uba mu Bubiligi wari Visi Perezida wayo, naho we nka Perezida akaba yari afunzwe.

Ati "Uyu Bukeye aba i Bruxelles, ntabwo nashoboraga kuvugana na we kuri telefone. Ni ukuvuga ko ibikorwa byakozwe na P5 cyangwa FDU Inkingi igihe nari mfunzwe, kuba naragumanye izina nka Perezida ariko nta bubasha nari mfite ku ishyaka.”

Ingabire yasobanuye ko ubuyobozi bwa P5 bwasimburanwagaho n’abanyamuryango bayo barimo FDU Inkingi, RNC, PDI-Imanzi, Amahoro People’s Congress na PS Imberakuri ya Ntaganda Bernard.

Yavuze ko hari itangazo P5 yasohoye tariki ya 13 Kanama 2019 yarafunguwe, icyo gihe FDU Inkingi ikaba yari igeze igihe cyo kuyobora iri huriro ariko ko yarimenyesheje ko ashaka kuvamo, hashyirwaho Bahunga Justin.

Ati “Igihe nayoboraga FDU Inkingi, yari umutwe wa politiki urimo gushaka uko wakwandikwa kugira ngo ujye mu ruhando rwa politiki hano mu Rwanda, ntabwo yari umutwe wa gisirikare.”

Yabwiye urukiko ko igihe yari afunzwe ari bwo FDU Inkingi yohereje abantu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo bagire uruhare mu bikorwa bigamije gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, bityo ko atabigizemo uruhare.

Ati “Igihe nari muri gereza ni bwo abantu twari kumwe bahinduye icyerekezo cy’ishyaka, ni bwo bagiye muri P5, ubwo byari muri 2015. Ni bwo bamwe twari kumwe muri FDU Inkingi bakoze ibikorwa byo kujya gushaka abasirikare bo kohereza muri Congo.”

Ingabire yabwiye urukiko ko atari we wohereje abarwanyi muri RDC, ahubwo ko byakozwe n’abandi bayoboke b’amashyaka agize P5 baburanishijwe mu bihe byashize nyuma yo gufatwa mpiri barimo Maj (Rtd) Habibu Mudathiru.

Ubushinjacyaha bwavuze ko nka Perezida wa FDU Inkingi, Ingabire iyo abona ko iri shyaka riteje ikibazo yari kurisesa, ariko we yabwiye urukiko ko atari afite ubwo bubasha kuko umuntu umwe atari abyemerewe.

Yagize ati "Bakomeza kuvuga ngo ishyaka rya FDU Inkingi, iyo mba nararivuyemo, mba nararisheshe. Twese turabizi, ishyaka riba rifite amategeko arigenga. Ntabwo umuntu umwe nubwo nari Perezida, nari mfite ububasha bwo kuvuga ngo nshobora gusesa ishyaka rya FDU Inkingi."

Ingabire yasobanuriye Urukiko Rukuru ko ubwo yafungurwaga mu 2018, yasanze abanyamuryango ba FDU Inkingi barakoze amakosa yo kuvanga komite yo mu gihugu n’iyo hanze.

Yavuze ko yasabye ko ayo makosa akosorwa, abanyamuryango ba FDU Inkingi barabyanga. Kuri we, nubwo yari Perezida w’iri shyaka, ntiyari afite ububasha bwo kurisesa, bityo ni yo mpamvu yafashe icyemezo cyo gutangiza DALFA Umurinzi mu 2019.

Ingabire yageze mu Rwanda mu 2010 avuye mu Buholandi. Yagaragaje ko ataje muri iki gihugu agamije gukora ubugizi bwa nabi, ahubwo ko yari aje gukora politiki igamije impinduka binyuze mu nzira z’amahoro.

Yabwiye urukiko ko bitandukanye n’ibyo Ubushinjacyaha buvuga, DALFA Umurinzi yashinze nyuma yo kuva muri FDU Inkingi atari umutwe w’iterabwoba cyangwa uw’abagizi ba nabi. Yasobanuye ko nta gikorwa kigamije kugirira nabi ubutegetsi DALFA yigeze ikora.

Ati “DALFA Umurinzi ifite porogaramu-politiki yayo. Nta hagaragara ko ishaka kugirira nabi ubutegetsi buriho.”

Umucamanza yahagaritse iburanisha saa sita n’iminota 59, yanzura ko urubanza ruzakomeza tariki ya 5 Ukwakira 2026.

Ingabire Victoire yagaragaje ko ibyakozwe na FDU Inkingi afunzwe atabibazwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza