Ubushinjacyaha bw’u Bwongereza bwafashe icyemezo kugeza mu rukiko Dr. Vincent Bajinya wiyise Vincent Brown, ku byaha ashinjwa bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ari mu Banyarwanda batanu baba mu Bwongereza bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera uruhare bashinjwa kugira muri Jenoside.
Abo bandi ni Emmanuel Nteziryayo wahoze ayobora Komini Mudasomwa, Charles Munyaneza wayoboraga Kinyamakara, Célestin Ugirashebuja wayoboraga Kigoma na Célestin Mutabaruka yari umuyobozi wa Projet Crête Zaïre-Nil muri Gikongoro.
Dr. Bajinya ashinjwa ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, biteganywa n’ingingo ya 52 y’Itegeko rigenga Urukiko Mpanabyaha Mpuzahamahanga (ICC) ryo mu 2001.
Iki ni icyemezo cy’amateka kubera ko ari ubwa mbere Ubushinjacyaha bw’u Bwongereza butanze ikirego ku byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Umuyobozi w’ishami ry’Ubushinjacyaha rishinzwe kurwanya ibyaha bikomeye n’iby’iterabwoba (CPS), Frank Ferguson, yatangaje ko Dr. Bajinya ashinjwa ibifitanye isano no gushishikariza abandi gukora Jenoside.
Ferguson yagize ati "Ibyaha ashinjwa bifitanye isano n’ibyo akekwaho ko yaba yaragizemo uruhare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Akekwaho kuba yarayoboye kandi agashishikariza abandi gukora ubwicanyi no gukora Jenoside."
Uyu Mushinjacyaha yasobanuye ko CPS yafashe icyemezo cyo kugeza dosiye ya Bajinya mu rukiko nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byatanzwe n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibyaha by’intambara.
Ati “Twasanze ibipimo by’amategeko tugenderaho mu gutanga ikirego byaragezweho."
Ferguson yatangaje ko CPS ifata ibyemezo byo gushinja mu bwigenge busesuye, igendeye ku bimenyetso kandi ikubahiriza amategeko.
Perezida wa IBUKA, Dr. Philbert Gakwenzire, yabwiye IGIHE ko Dr. Bajinya kimwe ba bagenzi be bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungira mu bihugu bimwe bya Afurika nko muri Kenya kugeza igihe bageze mu Bwongereza babona ibyangombwa by’ubuhunzi, bahabwa n’ubwenegihugu.
Ati “Ari Bajinya, ari Munyaneza, ari Mutabaruka, abo bose bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Bajinya uyu yari azwi ko n’ubundi yarangwaga n’ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi no guhera akiri umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho yigaga ibirebana n’ubuvuzi."
"Byaramurangaga mu buzima bwe mu gihe muri kaminuza hari ibikorwa bisanzwe bibaho byo kunnyuzura ariko we ukabona arabyuririraho kugira ngo ashake uburyo bwo kubabaza Abatutsi. Kugera mu 1990 bikomeza uko Jenodise yabaye yarakoraga muri ONAPO, yakoreraga mu nyubako ubu ikoreramo iposita, yari atuye no mu Kiyovu, muri Rugenge, aho rero ni ho yagaragaye mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Dr. Gakwenzire yavuze ko icyo IBUKA yifuza ari uko Dr. Bajinya “akwiye koko gukurikiranwa kandi agahanwa ku rwego rw’ibyaha yakoze.”
Dr Bajinya azitaba Urukiko rwa Westminster tariki ya 22 Nzeri 2026.
Ibya Dr. Bajinya ni birebire
Dr. Bajinya yavukiye mu kagari ka Kigombe, Komini Karago muri Perefegitura ya Gisenyi tariki ya 28 Gashyantare 1961. Ubu ni mu Mudugudu wa Mwiyanike, Akagari ka Kadahenda, Umurenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu.
Yize ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) i Butare. Inkomoko n’ubwoko bye byamuhesheje amahirwe yo kwiga neza kandi bimworoheye.
Muri Nzeri 1984, yatoranyijwe mu bajya gukora imenyerezamwuga mu kuboneza urubyaro muri Kaminuza ya ULB (Université Libre de Bruxelles) mu Bubiligi. Yanagiye kwiga muri Canada kuri buruse.
Nyuma yo kubona impamyabumenyi y’ubuganga, Dr. Bajinya yabaye umuganga mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali. Yakoze no mu Kigo cyari gishinzwe Abaturage (ONAPO).
Dr. Bajinya yari inshuti y’akadasohoka ya Gaudence Nyirasafari, umwe mu barwanashyaka b’ishyaka MRND ryari ku butegetsi. Nyirasafari na we yari inshuti ya Juvénal Habyarimana, akaba n’Umuyobozi wa ONAPO.
Avugwaho kuba umwe mu bari bagize itsinda ryari hafi y’ubutegetsi bwa Habyarimana n’umugore we, Agathe Kanziga, rizwi nk’Akazu, akaba umwe mu bashyigikiye cyane MRND, nubwo mu mpera za 1993 yavuzweho kuba muri CDR yari igizwe n’abahezanguni.
Tariki ya 23 Ukwakira 1993, Bajinya yavuzweho kwitabira inama ikomeye yabereye muri Stade ya Nyamirambo, ahashingiwe icyiswe ‘Hutu Power’, kandi ngo icyo gihe yari ashinzwe protocole.
Dr. Bajinya yashinjwe guhuriza Interahamwe kuri za bariyeri no kuziyobora aho yari atuye mu Karere ka Rugenge mu Mujyi wa Kigali no hafi y’ishuri rya Kibihekane i Gisenyi, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abatangabuhamya bamushinja ko kwica Dominique Léandre i Rugenge, na Charlotte Kamugaja n’umwana we i Rugenge.
Mu iperereza BBC yise ’Inside Out’ mu 2006, yavuganye n’abatangabuhamya batatu i Kigali, bashinja Bajinya ubwicanyi. Barimo Janvier Mabuye wavuze ko yamwumvise ategeka abicanyi ‘kurangiza umushoferi wa taxi’ wari watemeshejwe imihoro.
Mabuye yagize ati “Bajinya yarababwiye ati, ’Murebe, uko si ko bica abantu. Muri kumukinisha. Ashobora kurokoka mu gihe mwamusiga mutya’. Icyo gihe yahamagaye umusore, n’undi muturanyi, baraza, baramwica. Iyo ni imwe mu mashusho ahora anza mu mutwe iyo nibutse Jenoside. Ni imwe mu mashusho ya Bajinya ampora mu mutwe.”
Bajinya yahunganye n’umuryango we muri Kenya, ahasanga abandi babaga mu Kazu barimo Agathe Kanziga, Protais Zigiranyirazo, Félicien Kabuga, Casimir Bizimungu, Jean Kambanda na Ferdinand Nahimana.
Yageze mu Bwongereza mu 1999 ari kumwe n’umugore we n’abana babiri, batura i Islington mu majyaruguru ya Londres. Muri uwo mwaka ni bwo Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwagaragaje ko rumukekaho uruhare muri Jenoside.
Ntiyakoze mu Bwongereza nk’umugaga kubera ko Urugaga rw’Abaganga muri iki gihugu rutemeraga ko umuntu ukurikiranyweho ibyaha bikomeye nka we akora uyu mwuga.
M 2004, Dr. Bajinya yahinduye izina, yiyita Brown ubwo yahabwaga ubwenegihugu bw’u Bwongereza. Yasobanuriye abanyamakuru ko yabikoze kugira ngo afashe abana be kwiga.
Mu rubanza rwa mbere rwasuzumaga niba yakoherezwa mu Rwanda muri Kamena 2008, umucamanza mu rukiko rwa Westminster yanzuye ko guhindura izina kwa Dr. Bajinya gushobora kuba kwari kugamije kuyobya ubutabera.
Tariki ya 28 Ukuboza 2006, Dr. Bajinya hamwe n’abandi batatu bakekwaho uruhare muri Jenoside bafashwe na Polisi y’u Bwongereza, bafungirwa muri gereza ya Belmarsh imyaka ibiri mu gihe urukiko rwa Westminster rwaburanishaga urubanza rwo kuba bakoherezwa mu Rwanda.
Tariki ya 6 Kamena 2008, Umucamanza Anthony Evans yanzuye ko bose boherezwa mu Rwanda kuburanishwa, ariko ku wa 8 Mata 2009, Urukiko rw’Ubujurire rwatesheje agaciro uyu mwanzuro.
Dr. Bajinya, Nteziryayo, Munyaneza, Ugirashebuja na Mutabaruka bongeye gutabwa muri yombi tariki ya 30 Gicurasi 2013 hashingiwe ku busabe bwa Leta y’u Rwanda bw’uko yabahabwa kugira ngo ibaburanishe ibyaha bya Jenoside.
Urubanza rwatangiye tariki ya 3 Werurwe 2014, tariki ya 22 Ukuboza 2015 urukiko rwanzura ko batoherezwa mu Rwanda, kuko ngo nta mahirwe babona yo guhabwa ubutabera buboneye. Uwo mwanzuro washimangiwe n’Urukiko Rukuru ku wa 28 Nyakanga 2017.
Muri Mutarama 2018, intumwa z’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda zagiriye uruzinduko i Londres, zisaba u Bwongereza gukora iperereza kuri Dr. Bajinya na bagenzi be kugira ngo baburanishwe, niba kubohereza i Kigali bitashoboka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!