IGIHE

Ndimbati, Zeo Trap, Fally Merci na Rusine, mu byamamare byajyanye na RUA Safaris gusura Pariki ya Nyungwe

0 16-12-2025 - saa 17:22, Zigiranyirazo Bajecteur

Mu mpera z’icyumweru gishize ab’ibyamamare mu ngeri zitandukanye hamwe n’abafana babo, baryohewe no gutambagizwa berekwa ibyiza bitatse Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, bigizwemo uruhare na RUA Safaris ku bufatanye na US 2 Nyungwe mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo ku benegihugu.

Iki gikorwa cyamaze umunsi umwe cyahurije hamwe abarenga 60 barimo ab’ibyamamare nka Social Mulla, Zeo Trap, Ndimbati, Fally Merci, Rusine, Umushumba na Papy Ndahiro aho bose bizihiwe no kwihera ijisho urusobe rw’ibinyabuzima bibarizwa muri iyi pariki ibumbatiye byinshi.

Ku ikubitiro, abagize iri tsinda batangiye kwimara amatsiko bagendera ku migozi mu kirere ibizwi nka “Ziplining”, bakurikizaho kugendera ku kiraro kiri hejuru y’ishyamba ku burebure bwa metero 70 uturutse hasi n’ubwa metero 160 z’umurambararo bizwi nka “Canopy Walking” ndetse no kuzamuka imisozi bizwi nka “hiking” muri iri shyamba ry’inzitane.

Igikorwa cyo kugendera ku migozi cyizihira benshi, kigabanyije mu bice bitatu aho buri gice cyagiye cyitirirwa imwe mu nyamaswa ziboneka muri Pariki ya Nyungwe.

Igice cya mbere kigizwe no kugenda metero 335 cyitiriwe inyamaswa y’Impundu cyangwa inguge (Chimpanzee Section), icya kabiri bagenze gifite metero 580 cyo cy’itirirwa Icyondi (Colobus Section) mu gihe igice cya gatatu ari na cyo kirekire na metero 1020 cyo cyitiriwe Inkende (Monkey Section).

Aba bahanzi, abanyamakuru, abakinnyi ba filimi n’abafana babo, mu gihe cyo gutemberezwa muri ibi byiciro byose, banaganirijwe ku moko y’ibiti, inyamaswa n’ibindi bituma iyi pariki iba iyihariye ku gukungahara ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Aganira na IGIHE, Amen Babu Rugemana wateguye iki gikorwa, yashimiye abafatanyabikorwa n’abaterankunga ndetse n’abantu b’ibyamamare biyemeje kugishyigikira.

Ati “Ndashaka gushimira buri wese watumye iki gikorwa gishoboka mpereye ku baterankunga n’abafatanyabikorwa ndetse nab’ibyamamare bakomeje gusangiza abandi amafoto n’amashusho y’ibihe twahagiriye.”

Rugemana usanzwe ari n’umunyamakuru umenyerewe mu biganiro by’imyidagaduro nka Babu, avuga ko afite umuhigo wo gukomeza gutegura ibikorwa nk’ibi mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abenegihugu gukunda ubukerarugendo no gusura ibyiza bitatse igihugu cyabo.

Ati “iyi yari intangiriro. Abantu benshi bifuza gusura Nyungwe n’ahandi hantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo, ari na yo mpamvu nifuza gukomeza gutuma biborohera, abantu bagahurira hamwe baryoherwa n’ibyiza bitatse u Rwanda.”

Ibi bikorwa byihariye bikurura ba mukerarugendo muri Nyungwe, biri mu igenamigambi rya leta y’u Rwanda, ryo gukoresha umutungo kamere rufite mu gukuza ubukerarugendo mu buryo burambye.

Mu mwaka ushize, Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yasuwe n’abarenga ibihumbi 26, ibi bikaba bisobanuye izamuka rya 20% ugeranyije n’abari bahasuye mu 2023. Ni ibikorwa byinjirije u Rwanda arenga miliyoni ebyiri z’amadolari ya Amerika.

Ku rwego rw’igihugu, ubukerarugendo muri rusange bwinjirije u Rwanda arenga miliyoni 647 z’amadolari ya Amerika mu 2024, bivuze izamuka rya 4,3% ugereranyije n’umwaka wari wabanje. Ibintu bigeze kuri uru rwego mu gihe mu urebye mu 2005 usanga u Rwanda rwarinjije miliyoni 7$ gusa yavuye mu bukerarugendo.

Intego igihugu cyihaye ni uko bitarenze umwaka wa 2030, u Rwanda ruzaba rwinjiza nibura miliyari imwe y’amadolari ya Amerika, avuye mu bikorwa by’ubukerarugendo nk’uko byigeze gutangazwa n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika.

Nyungwe iherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu, ibarizwamo ubwoko bw’inyamaswa z’inyamabere burenga 98 burimo 13 bw’izifite aho zihuriye n’abantu. Ibi bivuze ko ari 12 % by’izijya kumera nk’abantu ziboneka muri Afurika yose.

Nyungwe kandi ibarizwamo amoko arenga 1000 y’ibimera bigira indabyo, ikagira amoko 240 y’ibiti, ubwoko bw’inyoni burenga 320 burimo zimwe ziboneka gusa muri iyi pariki ku Isi.

Ibi byose byahesheje Pariki y’Igihugu ya Nyungwe gushyirwa na UNESCO mu murage w’Isi mu 2023 (UNESCO World Heritage Site), ibituma harushaho gusigasirwa no kubungwabungwa nka hamwe mu habumbatiye urusobe rw’ibinyabuzima bitaboneka ahandi.

Ni urugendo rwatangiye mu gitondo cyo ku wa 13 Ukuboza 2025
Abarenga ibihumbi 26 ni bo basuye Pariki y'Igihugu ya Nyungwe mu mwaka ushize
Akanyamuneza kari kose
Zeo Trap ukunzwe na benshi mu rubyiruko na we ari mu bari bitabiriye iki gikorwa cyateguwe na RUA Safaris ku bufatanye na US 2 Nyungwe
Abitabiriye iki gikorwa bagaragazaga akanyamuneza ku maso
Ndimbati na Ndahiro Valens Pappy bari mu bagiriye ibihe byiza muri Nyungwe
Bishimiye gufata ifoto izajya ibafasha kwibuka ibihe bagiriye muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abarenga 60 biganjemo ibyamamare mu ngeri zitandukanye
Abarimo Zeo Trap na Ndahiro bafashe ifoto y'urwibutso
Babu wateguye iki gikorwa na we yanze gucikanwa na Ziplining Exiperience
Babu yagaragaje ko iyi ari intangiriro ndetse ko azarushaho gukundisha Abanyarwanda gusura ibyiza bitatse u Rwanda
Baryohewe no kugendera kuri iyi migozi hejuru ya Nyungwe
Ziplining ni cyo gikorwa cyabimburiye ibindi kuri aba ba mukerarugendo b'Abanyarwanda
Pariki y'Igihugu ya Nyungwe yashyizwe na UNESCO mu murage w'Isi mu 2023
Benshi baba bafite amashyushyu n'igishyika byo kugenda kuri iki kiraro
Ndimbati yari yizihiwe no kugenda kuri iki kiraro kimaze kuba ikimenyabose mu bukerarugendo bw'u Rwanda
Zeo Trap agenda hejuru y'iki kiraro gifite uburebure bwa metero 70
Banagize umwanya wo gutemberezwa muri iyi pariki ari na ko baganirizwa ku nyamaswa n'ibimera bibarizwamo
Hiking ni kimwe mu bikorwa byitabirwa n'abasuye Pariki ya Nyungwe
Muri iyi pariki haboneka ubwoko burenga 98 bw'inyamaswa z'inyamabere
Nyungwe ifite umwihariko wo kugira inyamaswa nyinshi zijya kugira imiterere nk'iy'umuntu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza