IGIHE

Château le Marara yongeye gutanga serivisi nyuma y’amezi ane

0 2-01-2026 - saa 22:12, Nsanzimana Erneste

Nyuma y’amezi ane ifunzwe kubera gukora nta ruhushya ifite, ubu Château le Marara yongeye gutanga serivisi.

Ku wa 22 Nyakanga 2025 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwafunze iyi hoteli nyuma yo gusanga ikora nta ruhushya rwo gukora ibikorwa by’ubukerarugendo no gutanga serivisi z’ubukerarugendo no kwakira abantu igira.

Ibi byabaye nyuma y’uko iyi hoteli yari imaze iminsi igarukwaho ku mbuga nkoranyambaga kubera ubukwe bwa Shadadi Musemakweri na Uwera Bonnette, bwahabereye bikavugwa ko bahawe serivisi mbi.

Nyuma mu mpera za Ukuboza 2025 RDB yatangaje ko yahaye uruhushya rwo gukora hoteli ya Château le Marara.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gelard yijeje abakiliya bakenera serivisi z’amahoteli akorera mu karere ayoboye, ko Chateau le Marara nyuma yo kongera gufungura itazongera gutanga serivisi mbi kuko iri mu maboko y’abanyamwuga mu bijyanye na serivisi za hoteli.

Yabitangaje ku wa 1 Mutarama 2026, ubwo iyi hoteli yongeraga gufungura ku mugaragaro hakanabera igikorwa cyo kurasa umwaka cyari kibereye mu karere ka Karongi ku nshuro ya mbere.

Iyi hoteli y’ibyumba 21, yubatse mu ishusho y’inzu zimenyerewe i Burayi yafunzwe by’agateganyo tariki 25 Nyakanga 2025.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’amahoteli akorera mu Karere ka Karongi, Ntwali Janvier wavuze mu izina ry’ubuyobozi bwa Chateau le Marara yavuze ko muri rusange mu bukerarugendo i Karongi umwaka wa 2025 wabaye umwaka mwiza.

Ati “Abakiliya bari bahari, amahoteli yose yarakoraga, abanyamahanga twarababonye ndetse n’ab’imbere mu gihugu. Chateau le Marara na yo, ngira ngo reka mbibabwireho neza. Irangije umwaka ihagaze neza nubwo hajemo agatotsi gatoya ariko itangiye umwaka wa 2026 yizeza abazayigana, serivisi nziza”.

Ntwari avuga ko iyi hoteli igarukanye umwihariko wo gutanga serivisi ziri ku rwego rw’inyenyeri eshanu.

Ati “Umwihariko igarukanye ni ugutanga serivisi iri ku rwego rwa hoteli z’inyenyeri eshanu. Ikigo kiyoboye Chateau le Marara uyu munsi, Umuyobozi wacyo Mukuru ni Dr. Christian Marara. Abandi bashinzwe ibyo kuyicunga n’abazaza bari kumwe na we. Ni ikigo kimwe, yitwa Chateau le Marara”.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Murenge wa Bwishyura wubatsemo amahoteli arenga 14 yo mu Karere ka Karongi, Urimubenshi Aimable avuga ko nk’abikorera bishimiye kuba Chateau le Marara yongeye gufungura ku mugaragaro ndetse bateganya kubaka izindi hoteli.

Ati “Imbogamizi twari dufite yari Umuhanda Karongi-Muhanga wari warashaje ariko ubu warakozwe. Turashimira Ingabo z’igihugu cyacu ku mutekano zaduhaye. Uyu munsi turacuruza tukunguka. Nk’abikorera dufite gahunda yo gukomeza kubaka andi mahoteli y’inyenyeri eshanu hano i Karongi.”

Meya Muzungu yabwiye abitabiriye ibirori ko inyuma y’Akarere ka Musanze, aka Karongi ari ko gakurikiraho mu bijyanye n’ubukerarugendo bw’amahoteli.

Ati “Ndashimira abafatanyabikorwa baje kubyaza umusaruro Château le Marara . Murabizi ko twumvise serivisi mbi kuri Château le Marara ariko ayo ni amateka, ntitukibitekereza […] ni Château le Marara nshya”.

Nyuma y’aho iyi hoteli ikomorewe, izajya icungwa n’ikigo gikora ibijyanye no kuyobora amahoteli cyitwa Royal Retreat.

Bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo kongera gufungura Château le Marara
Château le Marara yongeye gufungura ku mugaragaro nyuma y'amezi ane
Meya Muzungu yijeje abakiliya baka serivisi za hoteli i Karongi ko Château le Marara igiye kujya ibaha serivisi nziza kuko iri gucungwa n'abanyamwuga
Komite Nyobozi y'Akarere ka Karongi, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo kurasa umwaka no kongera gufungura Château le Marara
Ntwari Janvier wavuze mu izina ry'ubuyobozi bwa Château le Marara yavuze ko igiye kujya itanga serivisi za hoteli y'inyenyeri eshanu
Abaturage bafata amashusho y'igikorwa cyo kurasa cyabereye kuri Château le Marara ku nshuro ya mbere cyari kibereye i Karongi
Urimubenshi Aimable abenshi bazi nka Future yavuze ko abikorera bishimiye kuba Château le Marara yongeye gufungura
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 0 4-06-2026
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza