IGIHE

Kigali-Beijing: Tujyane mu rugendo rw’ibilometero ibihumbi 10 mu kirere

0 6-09-2026 - saa 15:07, Umwali Zhuri

Igihe indege ya Ethiopian Airlines yahagurukaga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali Saa Kumi n’imwe n’igice z’umugoroba, bwari ubundi bunararibonye bubonwa na mbarwa.

Byari intangiriro y’urugendo rwari kumpindurira imyumvire, rukamvana mu rw’imisozi igihumbi y’u Rwanda rukangeza i Beijing, umurwa mukuru w’u Bushinwa utuwe n’abantu barenga miliyoni 21, igihugu gituwe n’abarenga miliyari, iwabo w’ikoranabuhanga.

Uru rugendo rwanjye rwa mbere rwerekeza iyo gitereye inkingi, rwabaye andi mahirwe akomeye yo kwibonera u Bushinwa n’amaso yanjye, butandukanye n’urwo mu nkuru z’aha na hariya.

Rwatangiriye i Kigali, rukomereza Addis Ababa muri Ethiopia, ifatwa nk’irembo rya Afurika, mbere yo kwerekeza i Beijing muri za nzu zifite ibisenge biberamiye hejuru twabonaga Bruce Lee na begenzi be basimbagurika umunota ku wundi. Simpavuge uku ngo wumve ari hafi, ni mu ntera ya kilometero 10.000.

Hari ibintu bimwe na bimwe mu itangazamakuru bidashobora gusobanuka neza iyo ubirebera kure gusa; hari ubwo bisaba kubibona n’amaso yawe, ukavuga ibyo wabonye hato utazakandwa na wa mwana.

Kigali, intangiriro y’ubundi buzima

Ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, ni ho byatangiriye. Ninjiye mu ndege ya Ethiopian Airlines, njye n’abandi amagana twakirwa neza, tubwirwa, amabwiriza y’umutekano ndetse bategura buri wese mbere yo guhaguruka, ubundi yubahiriza izina Abanyarwanda bayise, itema ikirere

Igihe indege yazamukaga mu kirere, u Rwanda rwatangiye kugenda ruhenengera gake gake. Nitegereje mu idirishya ry’indege, mbona igihugu nari nsanzwe nzi gihinduka gito uko twerekezaga ahantu hashya.

Mu rugendo rw’amasaha agera kuri ane hagati ya Kigali na Addis Ababa, mu ntera y’ibilometero hafi 2000, rwari urundi rugendo.

Ahagana Saa Tatu z’ijoro, umupilote yatangaje ko twari twegereye Addis Ababa, asaba abagenzi gukenyera imikandara y’umutekano. Bidatinze, twageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Addis Ababa, irembo rya Afurika rihuza imigabane.

Ku Kibuga cy'Intege Mpuzamahanga cya Addis Abeba abantu baba ari uruvunganzoka

Kwinjira mu Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Addis Ababa Bole byampaye indi shusho. Cyari cyuzuye abantu, abagenzi baturutse mu bihugu bitandukanye bajya mu bindi, abakozi b’indege bafashaga abagenzi, ndetse n’ibyapa by’ikoranabuhanga byerekanaga aho indege zijya muri Afurika, Aziya, u Burayi n’ahandi.

Kubona aho gusakirwa ngo nerekeze muri Aziya byari ingorabahizi, kuko ibintu bigoye kurusha ibyo nari niteze.

Nakurikije ibyapa, ndeba uko abandi bagenzi babigenza ndetse mbaza ubufasha kugeza ubwo nabonye aho nari ngomba kujya.

Abantu baturutse mu bihugu bitandukanye byanyeretse ko ibibuga by’indege ari ahantu imico, indimi n’ingendo bihurira.

Amasaha 11 n’ibilometero 8000, indi nkuru igoye kubara

Kuva Addis Ababa kugera Beijing byari urugendo rw’amasaha agera kuri 11, rugakorwa n’indege ya Airbus ikoreshwa na Ethiopian Airlines, indege nini yagenewe gutwara abagenzi benshi bambuka imigabane.

Kugenda muri iyo ndege byonyine byari ubunararibonye budasanzwe.

Igitekerezo cy’uko abantu barenga 300 bashobora kwicara mu ndege imwe, bakagenda mu kirere batekanye, bakambuka umugabane ku wundi, cyanyeretse ko ikoranabuhanga rigeze aho bisaba kumanura agati uhagaze.

Mu gihe mu ndege, bamwe bahisemo gusinzira bumva icyangwa cy’uwo munyenga, abandi bareba filime, abumva imiziki, bakina imikino cyangwa bagakurikirana ikarita y’urugendo igaragaza aho indege iri kunyura, nyebyari igihe cyo gutekereza.

Nari mvuye muri Afurika ngana mu gihugu gituwe n’abarenga miliyari 1,4, igihangange mu isi nzima mu nguni zose.

Nyuma, hatangajwe ko twari twegereye Beijing. Nitegereje mu idirishya ry’indege, umujyi watangiye kwigaragaza, imihanda minini, inyubako nyinshi n’umujyi wagutse kurusha uko nari nabitekerezaga.

Mu kanya nk’ako guhumbya bati ‘mukomeze imikandara’, iracurika, twisanga Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Beijing cyanyeretse ubunini bw’u Bushinwa. Ikibuga ubwacyo ni undi mujyi.

Ukigera ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Beijing uhita ubona ubuhangange bw'u Bushinwa

Ubunini bwacyo, uburyo ibintu byari biteguye n’abantu bahoraga bagenda byagaragazaga ubunini bw’igihugu. Ariko ikibazo cya mbere nahuye na cyo i Beijing nticyari ubunini bw’ikibuga, kumenya aho ngomba kunyura.

Nakurikiye abandi bagenzi njya mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka. Uburyo bwo kuzuza amakuru bwari bukoresha ikoranabuhanga, bwansabye kwitondera buri kintu.

Inshuti yanjye Liu Qingxia yo muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda irakarama, yari yarampaye amabwiriza mbere y’urugendo, bimfasha kumenya amakuru nari gukenera, mpaca nemye.

Natekerezaga ko imizigo iri hafi, ariko twagenze iminota myinshi mbere yo kugera aho bayikusanyiriza, aho yabaga izenguruka ku mashini iyigeza ku bagenzi.

Ibyari bisanzwe ku bandi bagenzi, byari nka filime ku waturutse ikantarange munsi gato ya koma y’Isi muri Afurika.

Beijing, ikoranabuhanga mu yandi magambo

Kugenda mu mihanda ya Beijing byampaye ishusho ya mbere y’iterambere ry’u Bushinwa.

Ntabwo ari umurwa mukuru wa politiki gusa w’u Bushinwa, ni igicumbi cy’ikoranabuhanga, uburezi, ubushakashatsi n’ubucuruzi bihurijwe hamwe.

Uyu mujyi ufite ibikorwaremezo binini bya gari ya moshi zo munsi y’ubutaka (subway) ku Isi, ifite uburebure burenga kilometero 800 kandi itwara abantu babarirwa muri za miliyoni buri munsi.

Iki gihugu gifite umuyoboro munini wa gari ya moshi zihuta ku isi, uhuza imijyi itandukanye ku ntera y’ibihumbi bya kilometero. Icyanshimishije cyane ni uburyo Beijing ihuza iterambere no guhanga ibishya.

Nubwo uyu mujyi utuwe n’abantu benshi, uracyafite ubusitani, ahantu hatoshye hateguye neza. Ubwikorezi ni nta makemwa. Imodoka uruhurirane ariko nta rusaku rwa moteri wumva nka bimwe muri Afurika, imodoka z’amashanyarazi zamaze gufata ikibanza, ibidukikije byungukiramo.

Imodoka ziba zinyuranyuranamo, hehe n'urusaku rwa za moteri

Muri Beijing, uburyo bw’ikoranabuhanga ni ubuzima bwa buri munsi, telefone ikuzimiyeho, wazimira bikagurenga. Kugura icyo gushyira munsi y’agashati, kwishyura umuti w’amenyo, igare ryo kukugeza hirya, byose ni kuri murandasi. Wabishaka utabishaka igitekerezo cya ‘cashless’ ucyumva utabona, porogaramu nka Alipay na WeChat Pay, DiDi zikakugoboka.

Byanyigishije irindi somo, gutegura urugendo mbere ni ingenzi. Yewe uteganya kwerekezayo, ugomba kuzatinda iteme uzanyuraho nugerayo, kuko uburyo bikorwamo butandukanye n’ibyino. Ni byiza gutegura ibintu nka WeChat Pay, Alipay, VPN izagufasha kubwira iwanyu uti ‘nagezeyo amahoro’ n’ibindi.

Nyuma yo kumenyera Beijing, nagiye muri Dingfuzhuang muri Chaoyang District, ahantu hari nko muri kilometero 40 uvuye Haidian District. Buri kintu ni ubundi buzima, gukoresha ‘subway’ ni bimwe muri byo.

Ihuza ibice bitandukanye by’umujyi munini kandi igatuma abantu babarirwa muri za miliyoni bagenda buri munsi batagombye gukoresha imodoka zabo bwite. Biranahendutse, ahantu h’ibilometero nka 40 ni Ama-Yuan atandatu.

Nari ngiye kureba Mugisha Christian dukorana ngo numve ko akoma. Ndamushimira cyane ku bw’ubufasha yampaye atizigamye. Kumara igihe kinini mu Bushinwa kundusha, yari asobanukiwe uburyo byinshi bikorwa kandi byamfashije kumenyera ubuzima bwo muri iki gihugu vuba.

U Bushinwa buhuza amateka ya kera n’ikoranabunaga rigezweho, Beijing ikanyuranyuranamo buri wese arangamiye ikimugenza.

Ngayo nguko!

No mu bindi bihugu iyo havuzwe imihanda benshi bumva u Bushinwa, imbere mu gihugu ni ho uburezi bwabanje guterwa
Ubwikorezi bwifashisha 'subway' ni ubundi buryo bugezweho buhuza ibice bya Beijing
U Bushinwa ni igihugu cyateye imbere mu bikorwaremezo
Izi nzu benshi bazimemyeye muri filime zitandukanye
Bamwe bafata u Bushinwa nk'indorerwamo y'ahazaza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza