Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko umushinga wo kubaka icyanya cy’inganda zitunganya impu cyagombaga kubakwa mu Karere ka Bugesera wahuye n’ibibazo bituma udashyirwa mu bikorwa mu 2024/25, ndetse birangira hanzuwe ko zizubakwa i Gicumbi.

Mu ngengo y’imari ya 2025/26 hari hateganyijwe arenga miliyari 4,5 Frw yari agenewe kubaka ikaniro ry’impu mu Bugesera.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko icyanya gitunganya impu cyagombaga kubakwa i Bugesera, kigomba gufasha kongera umubare w’amfaranga igihugu cyinjiza, kuko kizajya cyinjiza miliyoni 430$ buri mwaka.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi aherutse kugirana na Komisiyo y’Ingengo y’Imari ku mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta ya 2026/27, yavuze ko bamaze gukoresha arenga 47% muri miliyari 24 Frw bari bagenewe.

Yagize ati “Hari imishinga yagenewe amafaranga menshi yagiye ihura n’ibibazo, urugero hano twatanga nk’umushinga w’ikaniro ry’impu wari uteganyije gukoresha miliyari 4,5 Frw, ariko ntabwo zirabasha gukoreshwa kuko aho uwo mushinga wari uteganyijwe gukorera mu karere ka Bugesera havutse imbogamizi biba ngombwa dutekereza ahandi wakwimurirwa, ubu twabonye ko uzimurirwa i Gicumbi.”

Kugeza mu mpera za 2025, ikilo cy’impu cyaguraga 750 Frw.

Uyu muyobozi avuga ko kuva mu 2024 impu z’inka zoherejwe mu mahanga zigera ari toni 459.000 zinjije arenga miliyari 6,8 Frw. Ni mu gihe impu z’ihene ari toni 3.219.840 zoherejwe mu mahanga zinjije agera kuri miliyari 4,8Frw.

Urwego rw’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ni rwo rubarizwamo inganda nyinshi, kuko harimo inganda nini 85 n’into 908, mu gihe inganda zikora ibikoresho bitandukanye nini ari 91, inganda nto zikaba 398, inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi nini ni 38, mu gihe into ari 82.

Ikaniro ry'impu ryagombaga kubakwa i Bugesera rizimurirwa i Gicumbi


Kwamamaza

2009 - 2026 ©. All rights reserved