
Ingabire Marie Immaculée wayobora Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, yashyiguwe mu Irimbi rya Rusororo, asiga urwibutso rwo kuvuganira abarengana no kutaripfana imbere y’ibitagenda neza.
Umuhango wo kumushyingura wabereye i Kigali kuri uyu wa 16 Ukwakira 2025. Ni umuhango wabimburiwe no kujya gufata umubiri we ku Bitaro bya Gisirikare i Kanombe ukomereza ku kumusezeraho bwa nyuma byabereye aho yari atuye ku Kicukiro mu Murenge wa Niboye.
Nyuma hakurikiyeho igitambo cya Misa cyo kumusezeraho bwa nyuma yabereye muri Paruwasi Regina Pacis i Remera nyuma ajya gushyingurwa i Rusororo.
Mubiligi Jean Pierre wari uhagarariye umuryango wa Ingabire, yashimye cyane abantu bababaye hafi cyane harimo n’inzego z’umutekano mu bihe byo kwizihiza ubuzima bwe kuva mu minsi umunani ishize yitabye Imana.
Ati “Mwatumye tutigunga ntitwagira ikiniga ahubwo twizihiza gutabaruka k’umubyeyi wacu kandi twabikoze uko yabyifuje.”
Mubiligi yakomeje avuga ko ubutwari bwa Ingabire bamwe babwitaga amahane ariko ko yabaga aharanira icyiza.
Ati “Hari abavugaga ko agira amahane ariko yayaterwaga no kubwira abantu batumva n’umujinya wo kuba yifuza ko ibintu bigenda uko bigomba kumera. Ntabwo ari amahane yo gushaka kurwana cyangwa kuvuga nabi. Yari amahane meza ntiyari amahane mabi. Imyaka yose nabanye na we sinigeze mbona yongorera umuntu kintu na kimwe ibye byose yabivugiraga aho ngaho.”
Ubuhamya bwagarutse ku buzima bwe bwibanze ahanini ku buryo yari umubyeyi utaripfana imbere y’ibitagenda neza.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, mu gitaramo cyo kumusezeraho bwa nyuma yavuze ko Ingabire ari umuntu yamenye ataramubona bitewe n’ibikorwa bye byivugiraga by’umwihariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ingabire namumenye ntamuzi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu Ukwakira 1994 mba mu Bufaransa. Icyo gihe yandikaga mu Mvaho Nshya tukajya tuzitumaho tukazisoma kuko nta internet yabagaho.”
“Hari abanditsi bane banditse mu Mvaho Nshya karahava bandika ukuri. Harimo Ingabire Marie Immaculée, Tom Ndahiro, Karake Mweusi na Mukanyonga Immaculée. Bakoze hasi bandika ukuri mu bihe bitari byoroshye. Uwo mwuga wo guharanira ukuri bawutangiriye mu Imvaho Nshya.”
Dr. Bizimana yavuze ko Ingabire yaje guhura na we bwa mbere mu 1997 yaje mu Rwanda baramenyana amubera inshuti kuva icyo gihe ku buryo yaje no kumutahira ubukwe muri icyo gihe akiri mu Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves, mu izina ry’Umuryango RPF Inkotanyi, Ingabire yabereye umunyamuryango, yavuze ko uwo muryango uzirikana cyane ubutwari yawugaragarije kandi ko uzakomeza kuba hafi abo asize.
Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana ku itariki 9 Ukwakira 2025 azize uburwayi. Yari Umuyobozi Mukuru w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda kandi yari umwe mu bantu 20 bawushinganye mu 2004, ndetse awuyobora muri manda ebyiri.
