Ikigo gisuzuma ubuziranenge bwa porogaramu z’ikoranabuhanga, TestSolutions Rwanda Ltd, cyashyize ku isoko ry’umurimo icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri 31 bamaze amezi atandatu bigishwa ibyo gikora, bahabwa impamyabushobozi zo ku rwego mpuzamahanga.
Ibirori byo kubaha impamyabumenyi byabereye aho iki kigo gikorera mu Mujyi wa Kigali, ku wa 13 Gicurasi 2026.
Abahawe imyampabumenyi ni abasore 19 n’abakobwa 12. Muri bo 15 bamaze kubona akazi kajyanye n’ibyo bigishijwe na TestSolutions Rwanda.
Ishami ryo mu Rwanda rya TestSolutions rimaze imyaka itatu rikora, rikaba rishamikiye ku kigo mpuzamahanga TestSolutions GmbH cyo mu Budage kimaze imyaka 19 gikora ibijyanye no gusuzuma ubuziranenge bwa porogaramu z’ikoranabuhanga.
Umuyobozi ushinzwe gusuzuma ubuziranenge bwa ‘Systems’ za mudasobwa ari na we ushinzwe imyigishirize muri TestSolutions Rwanda Ltd, Iradukunda Byiringiro Christian, yavuze ko kuva iki kigo cyatangira gukorera mu Rwanda cyahuguraga abakozi bacyo gusa.
Nyuma yo kubona ko mu Rwanda hari icyuho cy’uko haboneka abantu bake bazobereye ibyo gusuzuma ubuziranenge bwa porogaramu z’ikoranabuhanga, cyatangiye kwigisha n’abandi.
Ati ‘‘Tujya gutangira kwigisha, twari tubonye ko abakiliya bari kwiyongera, ibyo gukora biri kwiyongera, gusa abantu babikora ntabwo buri kuza ku muvuduko ungana n’uwo tubakeneyeho. Tuza gusanga twari dufite ubumenyi buhagije mu kwigisha kuko dufite abigisha mu Budage, dufite n’ubumenyi buhagije mu byo dukora. Ibyo rero twarabihuje dukora porogaramu ari yo bariya (abahawe impamyabumenyi) bahise bajyamo dufatanyije na The Gym. ’’
The Gym ni sosiyete yigisha ibyo gukora porogaramu z’ikoranabuhanga, TestSolutions Rwanda Ltd yo ikazisuzuma.
Iradukunda Byiringiro Christian kandi yahamije ko 31 bahawe impamyabumenyi bafite amahirwe menshi yo kubona akazi mu bigo bitandukanye, avuga ko bakiri bake ugereranyije n’abakenewe ku isoko ry’umurimo bakora ibyo basoje kwiga.
Iyi porogaramu yo kwigisha ibijyanye no gusuzuma ubuziranenge bwa porogaramu z’ikoranabuhanga muri TestSolutions Rwanda Ltd, yatangijwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, inaterwa inkunga n’ibindi bigo birimo Umuryango w’Abadage wita ku Iterambere (GIZ), Ishuri Rikuru ry’Imyuga y’Ubumenyingiro, Ishami rya Kigali (RP Kigali College) n’abandi.
Umwe mu bahawe impamyabumenyi, Assoumpta Uwabera, yishimiye ubufatanye bw’ibigo bitandukanye byabashyiriyeho aya mahirwe, avuga ko we na bagenzi be biteguye kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe bakiteza imbere bagateza n’imbere igihugu muri rusange.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda uri mu bitabiriye ibi birori by’itangwa ry’impamyabumenyi, yibukije abamaze kwiga ko u Rwanda ruri mu murongo wo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga, bityo ko hari amahirwe menshi y’uko bazabona akazi, bakanagira uruhare mu gutuma u Rwanda rugera kuri iyo ntego.
Ati ‘‘Intego yacu nk’igihugu ni ukuba igicumbi cy’ikoranabuhanga, gifite impano ariko kikanakora ku bikorwa byo ku rwego rw’Isi. Muzabigiramo uruhare runini nk’abanyamwuga, ndetse iri ni itangiriro kuri mwe. Gusa ku gihugu, ni ikintu kinini cyane.’’
Muri TestSolutions Rwanda, higishirizwa ibirimo gusuzuma porogaramu bisanzwe ukurikije uko uzayikenera azayikoresha, kugabanya igiciro cyo kubikora ku buryo imirimo myinshi wakoreshaga intoki ku ikoranabuhanga yo yikora (Automation), kureba ko ‘System’ yawe izabasha kwagukana n’abayikoresha n’ibindi bitandukanye.
