|
23-07-2026 - Saa 21:32 na IGIHE |

Inkongi zimaze iminsi zibasiye ibice bitandukanye bya Canada kubera ibihe by’ubushyuhe Isi irimo zadukiriye n’u Burayi by’umwihariko ubw’amajyepfo bamwe barapfa abandi barahungishwa.
Izi nkongi zishe abantu batatu bari mu bikorwa byo kuzirwanya mu Bufaransa, u Butaliyani na Espagne.
Ubushyuhe bwo ku Kirwa cya Sicily, mu majyepfo y’u Butaliyani, bwarenze ikigero cy’ubushyuhe cya 40°C, mu gihe imiyaga ishyushye yakomeje gukongeza inkongi zimaze iminsi myinshi zibasiye ako gace.
Abarwanya inkongi abashinzwe kurinda amashyamba n’abakozi bashinzwe ubutabazi bagera ku 6.000 boherejwe guhangana n’izo nkongi, bafashijwe n’indege zizimya inkongi zifashishije amazi. Inkongi 50 zikomeje guca ibintu muri aka gace.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Butaliyani, Matteo Piantedosi, yavuze ko umwe mu bashinzwe kurwanya inkongi yapfuye nyuma yo kugira ikibazo ubwo yarimo arwanya inkongi.
Mu karere ka Calabria gahana imbibi na Sicily, naho hamaze kubarurwa inkongi zirenga 160. Inzego z’ubuyobozi zivuga ko izi nkongi zatewe nkana n’abantu bafite imigambi mibisha. Zavuze ko bamwe mu baziteje bafataga ibitambaro byashizwemo ibintu byaka bakabihambira ku mirizo y’injangwe zo ku mihanda kugira ngo zikwirakwize umuriro.
Mu Bufaransa abantu babiri barwanya inkongi bapfuye ku wa Kabiri ubwo barwanyaga inkongi yari yadutse hafi y’ikibuga cy’indege cya Bordeaux.
Inkongi ebyiri zikomeye zatumye abantu babarirwa mu bihumbi bahunga ingo zabo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Bufaransa.
Imwe muri zo yibasiye ubuso burenga hegitari 1.400 mu gace nyaburanga ka Arcachon Basin, hafi ya Bordeaux.
Ubuyobozi bwavuze ko abantu 700 bavuye mu ngo zabo muri Komini ya Le Porge mu rwego rwo kwirinda, mu gihe abandi barenga 3.000 bari mu nkambi z’ubukerarugendo na bo bimuriwe ahandi.
Indi nkongi yibasiye imisozi iteyeho amashyamba mu kandi gace ko mu majyepfo y’u Bufaransa, ituma abantu babarirwa mu magana bava mu ngo zabo kandi yangiza ubuso bwinshi.
Iyi nkongi yatangiye ku wa Kabiri mu gace Var, ikwirakwira ku muvuduko wo hejuru. Yatumye abantu bagera kuri 400 bahungishwa, inangiza hegitari 2.550.
Abashinzwe kuzimya inkongi hafi 1.000 n’indege zabugenewe zitera amazi zakoreshejwe mu kugenzura iyo nkongi mu gace ko ku nkombe z’INyanja ya Méditerranée, hagati ya Marseille na Nice.
Muri rusange, abantu 4.600 bamaze guhungishwa, mu gihe Perefe wa Gironde Sophie Brocas yasabye abandi babarirwa mu magana kuva mu byabo.
Muri Espagne, ku wa Gatatu abayobozi bategetse ko abaturage bo mu duce dutandukanye dukikije umujyi wa Toledo, iherereye ku birometero 75 uvuye mu murwa mukuru Madrid, bahungishwa nyuma y’uko inkongi ikomeye yari yegereye ingo zabo.
Ubutumwa bw’ubutabazi bwohererejwe abaturage kuri telefone bubamenyesha iby’iyo nkongi, mu gihe imihanda minini myinshi yafunzwe.
Inzego z’ubutabazi zavuze ko bitewe n’uburyo inkongi yakomezaga gukwirakwira, abaturage bo mu midugudu itatu bategetswe guhunga abandi basabwa kuguma mu ngo zabo, bagafunga inzugi n’amadirishya kugeza igihe bazahabwa andi mabwiriza.
Iyo nkongi nshya yakomeje gukwirakwira mu gihe abazizimya babarirwa mu magana bari bakomeje guhangana n’indi nkongi ikomeye yangije hegitari 32.000 mu bilometero hafi 100 ujya mu majyaruguru ya Madrid.
Ikigo cy’i Burayi gishinzwe amakuru ku nkongi z’amashyamba cyatangaje ko mu 2025, muri Espagne inkongi zangije ubuso burenga hegitari 393.000, imibare itarigeze ibaho muri iki gihugu.
