Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC Group, cyatangaje ko guhera mu Cyumweru gitaha, abaturage barenga ibihumbi 500 bo mu mirenge umunani yo mu turere twa Gatsibo na Kayonza, bazatangira kuvoma amazi meza nyuma y’uko uruganda rwa Muhazi Water Supply System rurangije kubakwa.

Uruganda rw’amazi rwa Muhazi Water Supply System rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2023. Rwubatswe mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Murambi mu Kagari ka Rwankuba mu nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi. Rwuzuye rutwaye miliyari zirenga 18 Frw.

Byitezwe ko uru ruganda ruzatanga amazi ku baturage bo mu mirenge ya Kiramuruzi, Kiziguro, Murambi, Remera na Rugarama yo mu Karere ka Gatsibo n’indi mirenge ya Rukara, Gahini na Murundi yo mu Karere ka Kayonza.

Umuyobozi wa Wasac Group ishami rya Gatsibo, Sematabaro Joseph, yavuze ko bishimira ko uru ruganda igice cya mbere gitanga meterokibe ibihumbi 12 cyamaze kuzura neza, hakaba hagiye gukurikiraho kubaka igice cya Kabiri n’icya gatatu bizasiga rutanga meterokibe ibihumbi 36.

Yavuze ko kuri ubu amazi uru ruganda rukora yatangiye gushyirwa mu bigega biri hirya no hino, bakaba basigaje kureba ubuziranenge bwayo, ubundi bakayaha abaturage.

Ati “Uyu mushinga uzarangira udufashije guha amazi abaturage basaga gato ibihumbi 530 bo hirya no hino bari bafite ikibazo cy’amazi. Ubu turi mu igerageza, twari dukeneye umuntu wo kuturebera ubuziranenge bw’amazi ariko yahageze turi kumwe, agiye gutangira gupima ubuziranenge bw’amazi kuri za robine, mu bigega, mu baturage nidusanga ameze neza mu Cyumweru gitaha turatangira kuyaha abaturage.’’

Sematabaro yavuze ko kuri ubu abaturage bitegura kubona amazi meza amasaha 24/24 kuko uruganda rwamaze kuzura, yavuze ko ibijyanye n’isaranganya ryakorwaga ubu rihagarara burundu ndetse n’abavomaga ku Kiyaga cya Muhazi batazongera kuhavoma kuko amazi meza agiye gutangira kubageraho.

Nyiramukunzi Clarisse yavuze ko bari basanzwe bafite ikibazo cy’amazi ku buryo byabagiragaho ingaruka zo kurwara inzoka, kunywa amazi mabi n’ibindi bibazo byinshi.

Ati “Wasangaga twoga gake, tugafura gake kubera ko amazi twakoreshaga tuyakura kure cyane, ubu rero turishimye kuko batubwiye ko bagiye kuduha amazi meza, azadufasha mu kongera isuku.’’

Akingeneye Clarisse utuye mu Kagari ka Gakoni mu Murenge wa Kiramuruzi, yavuze ko bari basanzwe banywa amazi y’Ikiyaga cya Muhazi kubera kubura amazi meza. Yavuze ko ibyo bibagiraho ingaruka zo kurwara inzoka n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi, Gisagara Edith, yavuze ko bari basanzwe bafite amazi make cyane, ibyatumaga hagaragara ibibazo by’isuku n’isukura mu baturage.

Ati “ Impinduka ya mbere twiteze ni isuku n’isukura, iya kabiri ni umutekano. Wasangaga abantu bajya kuvoma nijoro kandi bajya kuyavoma mu bishanga atari meza ku buryo [gucunga] umutekano w’abo bana, abagore bagendaga nijoro bajya gushaka amazi byari ikibazo, turasaba abaturage kwita ku miyoboro no kwita ku mavomo bagiye bashyirirwaho.’’

Uruganda rw’amazi rwa Muhazi Supply System rufite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe ibihumbi 12 by’amazi meza ku munsi, hakozwe imiyoboro y’amazi ireshya n’ibirometero 256, hubakwa ibigega 11 bizajya bibika amazi , ndetse n’amavomero rusange 165.

Ibi bizafasha abaturage barenga ibihumbi 500 kubona amazi meza hafi y’aho batuye mu turere twa Gatsibo na Kayonza.

Uruganda rw’amazi rwa Muhazi Water Supply System icyiciro cya mbere kizatanga meterokibe ibihumbi 12 cyamaze kuzura
Kuri ubu hari gukorwa igenzura ngo abaturage batangire bahabwe amazi
Umuyobozi wa WASAC Group ishami rya Gatsibo, Sematabaro Joseph yavuze ko mu cyumweru gitaha bazatangira gutanga amazi mu baturage
Aho amazi atunganyirizwa


Kwamamaza

2009 - 2026 ©. All rights reserved