|
3-09-2026 - Saa 10:10 na Iradukunda Olivier |

Ikigo gicuruza kikanasakaza amashusho ya televiziyo cya StarTimes, cyatangaje cyiteguye kugeza ku Banyarwanda imikino yose ikomeye ya Shampiyona y’u Rwanda BK Pro League, binyuze kuri shene yacyo ya Magic Sports TV.
Mu gihe imikino habura iminsi ibiri gusa ngo imikino ya BK Pro League ya 2026/27 itangire, amatsiko ni menshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ni shampiyona isanzwe itambuka kuri shene ya Magic Sports TV usanga kuri dekoderi ya StarTimes gusa, ari na yo mpamvu iki kigo cyifuza ko abazaba bafite ifatabuguzi bose batazicwa n’irungu.
StarTimes izaba ari yo yonyine iri kwerekana iyi mikino, buri wese uzaba ufite ifatabuguzi rigura 11.000 Frw ryitwa Classic n’iryitwa Smart ku bakoresha antenne y’udushami n‘iy’igisahane, azabasha gukurikirana iyi mikino.
Ku bakiriya bashya, bifuza decoderi ya StarTimes n’ibikoresho byayo ni bazajya bishyura 16.000 Frw kuri antenne y’udushami na 18.000 Frw kuri antenne y’igisahani.
Iyi mikino kandi abakiliya ba StarTimes bazanayikurikira hifashishijwe ikoranabuhanga rya application ya StarTimes ON iboneka kuri Google Play Store cyangwa App Store, ku buryo ureba imikino bitagusabye kuba uri iwawe.
Shampiyona y’u Rwanda y’umwaka utaha izaba ikomeye kuko amakipe menshi yitwaye neza ku isoko ry’abakinnyi, yaba APR FC ifite igikombe giheruka, Rayon Sports yatwaye CECAFA Kagame Cup cyangwa Kiyovu Sports yatwaye FERWAFA Super Cup.
Muri uku kwezi kwa Nzeri, abatiyumvamo umupira w’amaguru bazafashwa na shene ya Ganza TV itambukaho filimi zitandukanye kandi nziza, zanasobanuwe n’abasobanuzi bakomeye mu Rwanda.
