Muri iki gihe abana bari mu biruhuko, I&M Bank Rwanda PLC ku bufatanye na Simba Supermarket, byashyizeho gahunda zo gufasha imiryango kuryoherwa n’ibyo biruhuko bafashwe guhaha ibintu bitandukanye, n’izindi serivisi zitangwa na Simba Supermarket.
Simba Supermarket imaze kumenyekana mu korohereza Abanyarwanda kubona ibicuruzwa byaba iby’imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga ikabibegereza binyuze mu mashami yayo 15 ari hirya no hino mu gihugu.
Si ibyo gusa kandi ifasha abantu kugira ibihe byiza binyuze mu mafunguro meza ari muri restaurant zayo, imikino itandukanye iri ku cyicaro cyayo cya Simba Center ndetse n’ibindi nko kureba filime mu buryo bwa 3D cyangwa 5D n’ibindi.
Muri ibyo byose I&M Bank Rwanda PLC yashyizeho uburyo bwo korohereza abajyana abana ndetse n’imiyango yabo kuhagirira ibihe byiza, aho hari serivisi zitandukanye zo kuborohereza kwishyura.
Ibi byose ni ibigamije korohereza imiryango kugirana ibihe byiza, kuganira n’abana, kubafasha kuryoherwa n’ibiruhuko, n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa Simba Supermarket, Joseph Mutabazi, yagaragaje ko ubu bufatanye bugamije gukomeza guha serivisi nziza abakiliya bayo.
Ati “Nka Simba Supermarket twizera ko buri muntu utugannye bikwiye kuba birenze kuba aje guhaha gusa. Ibi biruhuko tunejejwe no guha imiryango ibihe bihuriza hamwe guhaha, ibiryo biryoshye ndetse n’imyidagaduro ku myaka iyo ari yo yose.”
Binyuze muri ubu bufatanye hagati ya Simba Supermarket na I&M Bank Rwanda Plc, bikomeje gushyigikira uburyo bushya bwo kwishyura, bifasha abakiliya kubona serivisi zo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga zibafasha kwishyura mu buryo bwihuse, bworoshye kandi bwizewe.
Ubu bufatanye bugaragaza intego ihuriweho n’ibi bigo byombi yo guha abakiliya ibihe byiza bihuza udushya, ikoranabuhanga ndetse n’ibindi byoroshya ibikorwa byabo bya buri munsi.
