
Abakozi b’Ikigo cy’Imari COPEDU Plc, bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Kicukiro, akagari ka Kagina mu muganda rusange wo ku wa 29 Kanama 2026, wibanze ku bikorwa by’isuku mu gukuraho ibihuru biri hafi y’igishanga cya Kicukiro kiri hafi ya Kaminuza ya UNILAK.
Nk’uko byari bimeze mu gihugu hose, nyuma y’Umuganda abawitabiriye bahuriye mu nama ku biro by’Akagari ka Kagina, aho ubuyobozi bw’akagari bwaganirije abitabiriye Umuganda bose ku ngaruka zo kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’ingamba igihugu cyafashe hagamijwe gukemura icyo kibazo.
Umuyobozi w’Akagari ka Kagina, Sebarindwi Sylvestre, yaganirije abaturage ku bubi kwo kunywa inzoga zizwi nk’ibyuma kuko zangiza ubuzima bitewe n’ibinyabutabire bizigize aho yagaragaje ko abaturage benshi bari bamaze kubatwa nazo kugeza ubwo bamwe batari bakibasha no kwiyitaho.
Yanasobanuriye abaturage impamvu yatumye leta y’u Rwanda ifata umwanzuro wo guca inganda n’ubucuruzi bw’izo nzoga.
Ikindi yaganirije abaturage cyari ikijyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu; aho yabwiye abaturage ko uhagaze neza muri rusange kandi ko umuturage wese afite inshingano zo kurinda umutekano w’igihugu cye.
Yasoreje ikiganiro cye ku kongera kugaragaza umumaro wo kugira mituweli no gushishikariza abaturage kuyishyura ku gihe.
Yagaragaje ko hari abaturage batitabira kwishyura mituweli atari uko babuza ubushobozi.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri COPEDU Plc, Kayitesi Louise, yahawe umwanya wo kuganiziriza abaturage ku bijyanye na serivise zitangwa na COPEDU Plc.
Yavuze ko "Iterambere ry’igihugu riri kwihuta, kandi ntitwabikora tutagana serivisi za banki. Muri COPEDU Plc harimo amahirwe menshi yo kwiteza imbere, aho bafasha ababagana kwizigamira binyuze muri konti zitandukanye zibyara inyungu ndetse no kubaha inguzanyo z’ubwoko butandukanye.”
Yashimangiye ko iyo bigeze ku mishinga y’abagore ho biba umwihariko cyane kuko umugore hari inguzanyo yashyiriweho na COPEDU Plc idasaba ingwate.
COPEDU Plc mu rwego rwo gutanga umusanzu wayo mu iterambere ry’igihugu; umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi n’itsinda bazanye bashyikirije ubuyobozi bw’akagari ka Kagina inkunga igenewe kwishyurira abaturage batishoboye barenga 300 ubwisungane mu kwivuza.
Kayitesi yabwiye abaturage ko COPEDU Plc ikomeje kunoza icyatuma imitangire ya serivisi inogera abayigana bose. By’umwihariko izibanda ku kwegereza abaturage batari hafi y’amashami yayo uburyo bwo kubitsa no kubikuza buzwi nka ‘agency banking’ mu gihe kitarambiranye; anashishikariza abaturage gukoresha uburyo bwihuse kandi bwizewe bwo kwohereza no kwakira amafaranga buzwi nka eKash.
