Abizera Aimé uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru wa CANAL+ Rwanda, yongeye guhabwa inshingano, agaragaza ko agiye kurushaho kubaka iki kigo bihereye ku bukangurambaga bushya bwiswe ‘Birenze kuba imikino’, buzageza imikino myinshi n’amarushanwa menshi ku Banyarwanda.
Ku wa Kabiri, tariki ya 1 Nzeri 2026, ni bwo igikorwa cyo kumwakira no kuganira n’itangazamakuru cyabereye ahazwi nka Imbuga City Walk, mu Mujyi wa Kigali.
Mu mashusho yo kwakira Abizera, hifashishijwe umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Zinedine Zidane, uherutse kugirwa Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, nyamara yarayibayemo nk’umukinnyi akanandikana na yo amateka.
Uko uyu mutoza w’Umufaransa ategerejweho kwandika amateka, ni na ko muri CANAL+ Rwanda itegereje impinduka muri Abizera wasimbuye Sophie Tchatchoua wahoze kuri uyu mwanya.
Abizera yijeje imikoranire myiza hagati ye n’abo yasanze muri iki kigo, mu rwego rwo gutuma CANAL+ Rwanda itanga serivisi nziza ku bakiliya bayo batandukanye bari hirya no hino mu gihugu.
Ati “Natunguwe cyane kubona mungereranya na Zidane. Aha ni ahantu nabaye mu myaka yatambutse, ariko ndabona buri wese anezerewe ni yo mpamvu n’ibyo nzakora ari ugutuma turushaho kunezerwa no kunezeza birushijeho abakiliya bacu.”
Binyuze muri ubu bukangurambaga buri gukoreshwa no mu rurimi rw’Igifaransa nka ‘BIEN QUE DU SPORT’, guhera ku wa 1 kugeza 30 Nzeri 2026, abakiliya ba CANAL+ Rwanda bashyiriweho poromosiyo yo kureba amashene yisumumbuyeho mu gihe baguze ifatabuguzi nk’iryo baheruka kugura.
Ku bakunda ruhago, bazagira amahirwe yo kureba shampiyona zitandukanye zikomeye ku mugabane w’i Burayi. Izi zirimo Premier league, La Liga, Bundesliga na Ligue 1, zikaboneka kuri shene zose za CANAL+ Sport.
CANAL+ kandi izerekana amasiganwa y’amagare arimo Tour du Rwanda, amarushanwa ya Basketball arimo Basketball Africa League, aya Golf, imikino njyarugamba, Formula One, Tennis, Rugby n’andi menshi.
Kwidagadura kandi ntibizagarukira ku bakurikira imikino gusa, kuko hari na filime zitandukanye zirimo izo mu Rwanda, izagenewe abana n’ibiganiro byiza bitambuka ku mashene atandukanye.
Kuva mu Ukwakira 2026, CANAL+ izatangira gutambutsa filimi y’uruhererekane yiswe ‘Ibishoboka Byose’ yakozwe na Niyitegeka Gratien ‘Papa Sava’, n’indi yitwa ‘The Thread’ irimo abakinnyi bakomeye nka Willy Ndahiro, kuri ZACU TV.
Kuva tariki ya 12 Nzeri, kuri NOVELAS TV hazatangira kunyuraho filimi yitwa ‘Liaisons Interdites’, kuva ku ya 14 Nzeri hatangire iyitwa ‘Apollo has Fallen’.
Amafoto: Munyemana Isaac
