Mu rugendo rwo kubaka ejo hazaza harambye, NCBA Bank Rwanda yageze ku yindi ntambwe ikomeye, ifasha Abanyarwanda barenga 100 gutunga imodoka z’amashanyarazi binyuze mu bufatanye bwayo na Longtai Group.

Ibi bishimangira uruhare rwa NCBA nk’imwe muri banki ziyoboye isoko mu gutera inkunga igura ry’imodoka z’amashanyarazi mu Rwanda, ikomeje gukuraho inzitizi zatumaga benshi batabona izi modoka no kwihutisha urugendo rw’igihugu rugana ku bukungu butangiza ibidukikije.

Uyu musaruro wagaragajwe ku wa 2 Nyakanga 2026, ubwo habaga igikorwa cyo gushyikiriza abakiliya izindi modoka 15 z’amashanyarazi.

Ni ikimenyetso cy’uko ubufatanye bwa NCBA Bank Rwanda na Longtai Group bukomeje gutanga ibisubizo bifatika ku Banyarwanda bifuza gutunga imodoka nshya, zikoresha ikoranabuhanga rigezweho kandi zibungabunga ibidukikije.

Binyuze muri iyi gahunda, NCBA itanga inguzanyo yorohereza umukiliya kubona imodoka y’amashanyarazi akayitahana, akishyura mu byiciro bimworoheye mu gihe kigera ku myaka itanu.

Muri icyo gihe, umukiliya ahabwa ubwishingizi ndetse n’ubwishingizi bwa garanti y’imyaka itanu, bugamije kumurinda ibibazo by’ingenzi bishobora kuvuka ku modoka, bityo akayikoresha afite icyizere n’umutekano.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri NCBA Bank Rwanda, Nkubito Samuel, yavuze ko iyi gahunda ishingiye ku cyerekezo cya banki cyo gushyigikira iterambere rirambye no korohereza Abanyarwanda kubona ibisubizo bibafasha kwizigamira no guteza imbere imibereho yabo.

Yagize ati "Imodoka z’amashanyarazi ntabwo ari nziza gusa ku bidukikije, ahubwo ni n’igisubizo gifasha abazikoresha kugabanya cyane amafaranga bakoreshaga ku ngendo. Iyo umukiliya azigamye amafaranga ku lisansi no ku bindi bikorwa byo kuyitaho, aba yungutse ubushobozi bwo guteza imbere ubuzima bwe n’ubucuruzi bwe."

Bamwe mu bamaze kungukira muri iyi gahunda ni abatwara abantu n’ibintu bavuga ko imodoka z’amashanyarazi zabahinduriye ubuzima.

Kamali Olivier, umaze gufata imodoka ya kabiri binyuze muri NCBA, yavuze ko yahoze arota gutunga imodoka nshya nyuma yo kurambirwa n’ibibazo by’imodoka zishaje.

Ati "Nafashe imodoka ya mbere muri gahunda ya NCBA mu 2025. Yamfashije kugabanya amafaranga nakoresha buri munsi, mbasha kwishyura banki, gutunga umuryango no kwizigama. Uyu munsi ngarutse gufata iya kabiri kubera ko nabonye inyungu zayo."

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Longtai Group, Irareba François Régis, yavuze ko kimwe mu byatumaga abantu batinya imodoka z’amashanyarazi ari impungenge z’ibijyanye no kuzisana no kubona ibikoresho.

Yashimangiye ko Longtai ifite ibikoresho byose bisimbura ibyangiritse, igaraje rifite ibikoresho bigezweho n’abakanishi babihuguriwe, ku buryo abakiliya bahabwa serivisi zihuse kandi zizewe.

Uretse gufasha abantu ku giti cyabo, ubu bufatanye buri no gushyigikira gahunda y’u Rwanda yo guteza imbere ubwikorezi butangiza ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Buri modoka y’amashanyarazi igezwa ku mukiliya iba ari intambwe iganisha ku Rwanda rufite ubwikorezi burambye, bukoresha ingufu zisukuye kandi bugabanya ikiguzi cy’ingendo.

Mu gihe umubare w’abamaze gutunga imodoka z’amashanyarazi binyuze muri NCBA ukomeje kwiyongera, banki ikomeje gushimangira intego yayo yo kuba umufatanyabikorwa wizewe mu gutera inkunga ibisubizo bishya, bifasha abakiliya gutera imbere no kubaka ubukungu burambye.

Kuba abarenga 100 bamaze kungukira muri iyi gahunda ni ikimenyetso cy’uko ubufatanye bwa NCBA Bank Rwanda na Longtai Group bukomeje guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda, imodoka imwe ku yindi.

Wifuza gutunga imodoka y’amashanyarazi, NCBA Bank Rwanda ifite ibisubizo by’inguzanyo byorohereza abakiliya gutunga imodoka z’amashanyarazi, mu gihe Longtai Group ibafitiye amoko atandukanye y’imodoka z’amashanyarazi ahuje n’ibyo bakeneye.

Sura amashami yacu akwegereye cyangwa uhamagare kuri 0788 315 792 maze utangire urugendo rugana ku bwikorezi bugezweho, buhendutse kandi bubungabunga ibidukikije.


Kwamamaza

2009 - 2026 ©. All rights reserved