IGIHE

Yashoye miliyari 15 Frw: Umusanzu wa BPR Bank Rwanda i Musanze

0 2-10-2026 - saa 20:13, Nshimiyimana Eric

BPR Bank Plc yagaragaje ko imaze kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere Ab’i Musanze mu iterambere ry’imishinga itandukanye binyuze muri serivisi zayo, aho yashoye arenga miliyari 15 Frw mu myaka ishize kuva itangiye gukorera mu Rwanda.

Ibi byagarutsweho ubwo abayobozi n’abakozi ba BPR Bank Rwanda Plc bahuraga ndetse bagasangira n’abakiliya babo muri Musanze, nk’uko basanzwe babigenza buri mwaka, bahamya ko uku guhura ari urugendo rwabafashije guhindura byinshi mu byabangamiraga abakiriya rwego rw’Imari.

Abikorera bo mu Karere ka Musanze bavuga ubufatanye na BPR Bank Plc bwabafashije mu rugendo rwo kuvugurura umujyi wa Musanze ku kigero kirenze 40%.

Tugengwenayo Theonas, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu ntara y’Amajyaruguru akaba n’Umuyobozi wa Komite yo kuvugurura Umujyi wa Musanze mu kiganiro na IGIHE yahamije ko BPR Bank Plc mu rugendo rwo kuvugurura umujyi yabarandase.

Ati “Turashimira uburyo ubunini bw’inguzanyo bwongerewe, Banki ikanagabanya igihe byafataga ngo umucuruzi ayibone, ku buryo ku kigero cya 40% tubona uruhare iyi banki yabigizemo mu nzu zirenga 75 zimaze kuzura. Mu cyiciro cya gatatu cyo kuvurura umujyi dufitemo imishinga 60 izasozwa muri 2029, twifuza ko ikomeza kuduherekeza muri uru rugendo.”

Uyu mujyi wa Musanze ukeneye ibikorwaremezo binini birimo amashuri manini yigenga ajyanye n’igihe, ibikorwa by’imyidagaduro, imishinga y’ubuhinzi na parikingi. Kandi Imvugo ya cyamunara yagabanyije umurego na byo turabyishimira.

Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubucuruzi muri BPR Bank Rwanda Plc, Shema Mugisha, yabwiye abakiliya ba BPR Bank Plc bo mu Karere ka Musanze ze ko batakora neza batabafite.

Ati “Intego yacu ni uko ‘umukiliya aba ku isonga’ rero duhuje intego yo gukora ibyunguka, bizadufasha gukomeza gukorana neza, kuko intambwe zose dutera tutazigezaho mutaturi hafi. Ubu turi kwishimira ibyagezweho no kongera ku batega amatwi kugira ngo mutugire inama, kuko tutakora neza tutabafite, ni na yo mpamvu tumaze gushora arenga miliyari 15 Frw muri uyu mujyi wa Musanze.”

“Mu bitekerezo mwaduhaye umwaka ushize ubwo duherukana ingwate ku bibanza cyangwa umutungo bya hano i Musanze twabifatiraga ku gaciro kari hasi, ubu twarabikosoye ku buryo bifatirwa ku gaciro ka 70% aho kuba 30% byahozeho.”

Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience yibukije abikorera b’i Musanze ko Banki ayobora ibafata nk’abafatanyabikorwa ari na yo mpamvu babegera bakumva ibyifuzo byabo, bakihutira kubishyira mu ngiro.

Ati “Twibona nk’abafatanyabikorwa b’abagize urugaga rw’abikorera mu rugendo rw’iterambere, ndetse muri urwo rugendo tumaze hari ibitekerezo byinshi mwatwunguye. Mu bufatanye namwe ubushobozi bw’inguzanyo ku muntu umwe tugeze kuri miliyari 52 Frw tuvuye kuri miliyari 25 Frw twariho mu 2023. Ni yo mpamvu tubashimira ko muri abakiriya b’imena.”

Yabijeje ko bakomeje kunoza serivisi zifasha abikorera kubona inguzanyo mu buryo bwihuse, kurushaho kunoza serivisi zayo, kuko batagikeneye kumva ko hari uwakeneye inguzanyo agakerezwa no kuzuza impapuro kandi ikoranabuhanga ryaraje, aho n’umukiliya yakwiguriza akoresheje telefoni.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien mu butumwa yahaye abikorera basanzwe ari abakiliya b’imena ba BPR Bank Plc yabibukije ko mu kwihutisha gahunda yo kuvugurura umujyi wa Musanze bakwegera iyi banki muri uru rugendo.

Ati “Ntawe ufite amafaranga mu mufuka ku buryo yahita arangiza umushinga we wo kubaka inzu zigezweho, munoze imishinga yanyu y’ishoramari igamije guhindura isura ya Musanze banki nayo muyigane ibafashe mukomeze makore, ibegere ibarinde kujya mu bihombo.”

Yanaboneyeho kwibutsa abakiliya b’iyi Banki kwita ku imishinga yuzuzanya, izabasha guhangira akazi abaturage benshi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yashimiye ubuyoboizi bwa BPR Bank Plc bwumva ibitekerezo by’abakiliya kandi bukabishyira mu bikorwa.

Ati “Turabashimiye ko muza mukatwumva, kuko Musanze turifuza ko dukomeza kuba umujyi w’amahirwe n’igicumbi cy’ubukerarugendo, turifuza gukomeza kuba ikigega cy’ubuhinzi gikoresheje ubutaka buto kandi abayituye bakabona ibibatunga. Natwe nk’ubuyobozi tuzakomeza kugira imikoraniire mu mishinga migari ihari, ku buryo bizasiga Musanze ifite indi sura.”

Guverineri Mugabowagahunde yanabibukije ko iyi banki yarinze urunguze rwashyiraga abaturage mu bihombo.

Ati “Urunguze rwabaye amateka kuko rusigaye hamwe na hamwe, mwaturinze imanza zirushingiyeho, kuko abantu bakeneraga amafaranga mu buryo bwihuse inguzanyo yatinda bigatuma bajya mu runguze.”

BPR Bank Rwanda Plc igaragaza ko gahunda yayo yo kwegera no gusabana n’abakiliya bayo, iborohereza kumenya ibibazo bafite, bakabiganiraho ndetse bikabonerwa ibisubizo.

Abakiliya ba BPR Bank Plc bahageraga bahasanga ababayobora
Guverineri Mugabowagahunde yanabibukije ko iyi banki yarinze urunguze rwashyiraga abaturage mu bihombo
Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubucuruzi muri BPR Bank Rwanda Plc, Shema Mugisha, yabwiye abakiriya ba BPR Bank Plc bo mu Karere ka Musanze ze ko batakora neza batabafite
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience yibukije abikorera b’i Musanze ko Banki ayobora ibafata nk’abafatanyabikorwa ari nayo mpamvu babegera bakumva ibyifuzo byabo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza