IGIHE

U Bufaransa: Amashuri arenga 400 yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

0 2-10-2026 - saa 13:58, Jean de Dieu Tuyizere

Imyigaragambyo y’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye mu Bufaransa yafashe indi ntera, aho amashuri arenga 400 yafunzwe, mu gihe abigaragambya basaba guhabwa abarimu benshi, kugabanya ubucucike kandi ibikorwaremezo byabo bikavugururwa.

Imyigaragambyo yatangiriye i Paris mu cyumweru gishize, iza gukwira mu bice bitandukanye by’igihugu. Kugeza kuri uyu wa 2 Ukwakira 2026, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amashuri yisumbuye 1027 yagizweho ingaruka n’imyigaragambyo.

Mu mashuri arenga 409 yafunzwe harimo 222 abanyeshuri bifungiye ubwabo bakoresheje bariyeri ndetse na kaminuza zigera kuri 30 cyane cyane iziri mu Mujyi wa Paris na Rennes.

Abanyeshuri bavuga ko babangamiwe n’ibibazo birimo ubucucike mu byumba by’amashuri, ibura ry’abarimu n’abasimbura babo, intebe nke ndetse n’inyubako zishaje.

Umubyeyi witabiriye iyi myigaragambyo, Vincent Martin, yavuze ko abanyeshuri bafite impamvu zumvikana zo gusaba ko amashuri bigamo avugururwa.

Ati "Turahari kugira ngo tubashyigikire kuko twemera ko bafite impamvu zumvikana zo gusaba abarimu benshi, uburyo bwiza bwo kwiga, ibyumba bitaba bishyushye bikabije, ndetse n’abarimu basimbura abarimu basanzwe igihe badahari."

I Nantes, ishuri ryisumbuye ryitiriwe Nelson Mandela ryatwitswe, hangirika ibice byinshi. Iri shuri rimaze imyaka 12 ryubatswe ritwaye miliyoni 12 z’Amayero, ubu rikaba ryigamo abanyeshuri 1700.

Nubwo imyigaragambyo yabaye mu mahoro ahenshi, hari aho abigaragambya bateje imvururu, batwikira imyanda mu mihanda, bangiza n’inyubako. Polisi yagerageje guhangana na bo ikoresheje imyuka iryana mu maso.

Minisitiri w’Ubutabera, Gérald Darmanin, yatangaje ko hari itsinda rito ryakoze urugomo, avuga ko bamwe mu bari mu myigaragambyo bashobora kuba atari abanyeshuri.

Kugeza ubu, abantu 1949 bamaze gutabwa muri yombi, benshi muri bo bakaba ari urubyiruko. Minisiteri y’Umutekano yatangaje ko abapolisi 305 bakomeretse, hakomereka n’abakozi 65 bo mu mashuri.

Imyigaragambyo ibaye mu gihe Guverinoma y’u Bufaransa iri gutegura ingengo y’imari ya 2027, aho amafaranga agenewe uburezi ashobora kwiyongera ku kigero cya 1,7%.

Abanyeshuri basabye guhabwa abarimu benshi kandi amashuri yabo akavugururwa
Bamwe bakoze imyigaragambyo mu mahoro, abandi bijandika mu rugomo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza