IGIHE

Amerika: Tennessee yahagaritse ibihano by’urupfu nyuma y’uko kwica uwagihawe bipfubye

0 2-10-2026 - saa 08:28, Mugisha Christian

Nyuma y’aho igikorwa cyo kwica umuturage witwa Christa Pike hakoreshejwe ubumara bipfubye, Guverineri wa Leta ya Tennessee, Bill Lee, yategetse ko ibihano by’urupfu byose byari biteganyijwe muri uyu mwaka bihagarikwa, kugira ngo hakorwe iperereza ryigenga.

Ibi byatumye n’igikorwa cyo kwica uwitwa Gary Sutton cyari giteganyijwe tariki ya 3 Ukuboza 2026 gisubikwa.

Umunyamategeko wa Pike, Randy Spivey, yahishuye ko abashinzwe gushyira mu bikorwa iki gihano bamaze isaha yose bashakisha umutsi, aho bakoresheje inshinge zigera kuri zirindwi ku kuboko kwe kw’ibumoso, aho hari n’urushinge rumwe rwavuye mu kaboko rwahengamye.

Spivey yongeyeho ko abatangabuhamya bari bashyizwe mu cyumba kindi bakingirijwe n’umwenda uhisha aho iki gikorwa cyari kiri kubera, batamenya ibiri kuba cyangwa igihe abaganga batangiye gutanga ubutabazi nyuma y’aho igikorwa gipfubye.

Umubyeyi wa Christa Pike, May Martinez, wari waje kureba iki gikorwa, yavuze ko byari akavuyo gusa.

Christa Pike yaje kujyanwa mu bitaro ameze nabi nyuma yo guterwa umuti wagombaga kumwica, ariko umutima we ugakomeza gutera.

Nubwo urwego rushinzwe amagereza muri Tennessee rwavuze ko rwakurikirije amabwiriza yose uko bikwiye, abanyamategeko ba Pike basabye ko igihano cye cyagabanywa aho bari gushaka n’izindi nzira z’amategeko ngo arenganurwe.

Iki gikorwa cyateje impaka zikomeye mu banyapolitiki, aho Senateri w’Umu-Républicain, Marsha Blackburn, yasabye ko basubizaho igihano cyo kwicisha abantu intebe y’amashanyarazi, uwitwa Jerri Green w’Umu-Démocrate we, asaba ko igihano cy’urupfu cyahagarikwa burundu.

Iki ni igikorwa cya kabiri cyo kwica umuntu gipfubye muri Tennessee mu 2026, nyuma y’icyageragejwe kuri Tony Carruthers cyabaye muri Gicurasi bikananirana nabwo nyuma yo kubura umutsi.

Christa Pike yatewe inshinge zo kumwica inshuro zirindwi biba iby'ubusa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza