Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko yari amaze igihe yibaza uwo yahitamo hagati ya The Ben na Bruce Melodie, agaragaza ko igitaramo bagiye guhuriramo i Bugesera ari cyo kizamusobanurira uwo azarushaho gukunda.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ubwo yavugaga ku myiteguro y’igitaramo giteganyijwe kubera muri Stade ya Bugesera ku wa 27 Kamena 2026.
Agaruka ku rwego imyiteguro igezeho, Mutabazi yavuze ko abaturage ba Bugesera biteguye kwakira abazitabira iki gitaramo baturutse hirya no hino mu gihugu.
Ati “Abaturage ba Bugesera turiteguye. Turavuga ngo ‘Bugesera ni show’. Ahantu aka karere gaherereye hatuma n’abaturuka mu tundi turere babasha kuza bitabagoye, yaba abo mu Mujyi wa Kigali, i Ngoma, i Nyanza cyangwa i Huye. Turiteguye rero. Igitaramo kizabera muri stade twahawe na Perezida Kagame, kandi si iy’imikino gusa, ahubwo ni n’iy’imyidagaduro.”
Mu gushimangira ko imyiteguro yamaze kurangira hafi ya yose, yavuze ko hasigaye gutegereza umunsi nyir’izina w’igitaramo.
Ati “Uretse gutegereza ku wa 27 Kamena gusa, n’iyo bavuga ngo kibe ejo, twaba twiteguye kuko imyiteguro yose yamaze kurangira.”
Meya Mutabazi kandi yijeje abateguye iki gitaramo ko abaturage ba Bugesera bazacyitabira ari benshi, kuko usibye gukunda umurimo, banakunda ibikorwa by’imyidagaduro.
Yavuze ko iki gitaramo kizaba n’umwanya mwiza wo gutambutsamo ubutumwa butandukanye ku baturage benshi bazacyitabira.
Ubwo yabazwaga uwo ashyigikiye hagati ya The Ben na Bruce Melodie, mu gihe abakunzi b’umuziki benshi baba bafite abo babogamiyeho, Meya Mutabazi yavuze ko yari amaze igihe ashaka gufata umwanzuro, ariko ko awusubitse kugeza abonye aba bahanzi bombi ku rubyiniro rumwe.
Ati “Bombi mbahaye ikaze mu Karere ka Bugesera. Ahubwo nari maze igihe nibaza uwo nahagararaho. Ubu rero, ubwo bagiye kuza i Bugesera, ni bwo nzahava menye urusha undi maze muyoboke.”
Umuyobozi wa Artland iri gutegura iki gitaramo, Amani Africa, yavuze ko ibikorwa byo gutegura aho kizabera byatangiye kare, ndetse kugeza ubu imirimo myinshi yarangiye.
Yongeyeho ko biteze ubwitabire buri hejuru, ku buryo byabasabye kongera ibikoresho by’amajwi kugira ngo buri wese azabashe gukurikira umuziki neza aho azaba aherereye hose muri stade.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!