IGIHE

Kagarara na Ashton Hall bagiye kuzengurukana ibihugu byo muri Afurika

0 30-06-2026 - saa 13:12, Ayera Belyne

Enock Uwizeye ‘Kagarara’ umaze kuba ikimenyabose ku mbuga nkoranyamaga, ubu uri kubarizwa muri Ghana, yatangaje ko agiye gukora urugendo ruzenguruka ibihugu bya Afurika ari kumwe n’Umunyamerika wamenyekanye kubera gukora siporo zidasanze by’umwihariko kwiruka, Ashton Hall.

Ashton Hall watangiye urugendo rwo kuzenguruka ibihugu bya Afurika, urwa mbere yarukoze ku wa 28 Kamena 2026 muri Ghana, aho yahuriye na Kagarara yise Ashton Small.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE kuri uyu wa 30 Kamena 2026, Kagarara yavuze ko kugira ngo ajye muri Ghana, Ashton Hall ari we wabimusabye nyuma ya video eshatu yakoze agerageza kumwigana undi bikamukora ku mutima.

Ati “Mu minsi ishize Ashton Hall yashyize hanze amashusho avuga ko agiye kuzenguruka ibihugu bya Afurika, ariko atari yamenya ibihugu azaheraho, nibwo navuze nti niba narahuye na IShow Speed bigashoboka, kubera iki ibi byo bitashoboka. Nakoze video ndi kumutumira, nongera nkora iya kabiri aza muri comment yandikamo ngo Ashton Small, narakomeje nkora indi video ya gatatu ari bwo banyandikiraga turaganira.”

Yakomeje ati “Njyewe ntabwo jya mvuga ikintu kitari cyaba, abantu babibonaga ku mbuga nkoranyambaga, njyewe nanze kubishyira hanze ariko iyo gahunda yari ihari yo kujya guhura na we muri Ghana.”

Kagaraga wari uvuye mu Rwanda bwa mbere, yavuze ko urugendo rukurikiraho ari urwo kujya muri Cameroon no mu bindi bihugu byo muri Afurika bakazasoreza urugendo rwabo mu Rwanda.

Ati “Mwambonye muri Ghana ariko ntabwo ariho urugendo ruhagarariye, hari ibihugu tuzajya tuzenguruka muzagenda mubona, nitumara kuzenguruka bimwe gahunda ni ukuza mu Rwanda. Ntabwo igihe cyo kuza mu Rwanda cyari cyemezwa ariko turi guteganya kuza tariki 9 Nyakanga 2026.”

Kagaraga yavuze ko mu byo bateganya gukora mu bihugu bazazenguruka “ni ukwereka abantu ko umuntu ufite ubumuga aho ari hose ku Isi ashoboye, ikindi ni uguhura n’aba-content creators bo muri Afurika tukaganira. Ntabwo navuga ibintu byinshi ariko hari imishinga yindi ihari.”

Kagaraga wiga mu mwaka wa kabiri muri kaminuza, yavuze ko muri gahunda afite ari ukugera ku bantu bafite ubumuga akabafasha kumva ko na bo bashoboye.

Ashton Hall ni we wasabye Kagarara ko bazengurukana ibihugu bya Afurika
Ashton Hall azasoreza urugendo rwo kuzenguraka ibihugu bya Afurika mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza