IGIHE

Ni vuba- Bwiza ku bukwe bwe (Video)

0 4-09-2026 - saa 13:58, Nsengiyumva Emmy

Bwiza, uri mu bahanzi basusurukije ibirori bya Kwita Izina 2026, yatangaje ko ubukwe bwe buri hafi, anateguza abakunzi be album nshya izajya hanze mu byumweru bibiri biri imbere.

Uyu muhanzikazi yabigarutseho mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, nyuma yo kuva ku rubyiniro mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Nzeri 2026.

Yabanje gushimira abakunzi be baririmbanye na we, avuga ko yishimiye uburyo bamwakiriye n’ibihe byiza basangiye.

Yagize ati “Meze neza, ndishimye. Abantu twaririmbanye, twabyinanye; mbese byari ibyishimo.”

Bwiza yanateguje abafana be album nshya ateganya gushyira hanze mu byumweru bibiri biri imbere.

Ati “Abafana banjye bitege album nshya mu byumweru bibiri biri imbere. Ntawamenya, wabona tunakoze igitaramo.”

Abajijwe aho imyiteguro y’ubukwe bwe igeze, yasubije mu magambo make ati “Buri hafi.”

Aya magambo ya Bwiza yashimangiye amakuru amaze iminsi avuga ko ari mu myiteguro yo kurushinga n’umujyanama we, Uhujimfura Jean Claude.

Ayo makuru yatangiye kuvugwa mu minsi ishize, nyuma y’imyaka itanu Bwiza yinjiye muri KIKAC Music ya Uhujimfura. Umubano wabo watangiye ushingiye ku kazi, ariko uza gukura uvamo urukundo. Kuri ubu, bivugwa ko aba bombi batangiye urugendo rubaganisha ku kubana nk’umugabo n’umugore.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko Bwiza na Uhujimfura bamaze kwemeza itariki y’ubukwe bwabo, nubwo batarayishyira ahagaragara. Biteganyijwe ko ubu bukwe bushobora kuba mu mezi ya mbere ya 2027.

Bwiza yemeje ko ari mu myiteguro y'ubukwe bwe n'umujynama we
Bwiza ari mu bahanzi basusurukije ibirori bya Kwita Izina 2026
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza