IGIHE

Gen-Z Comedy: Mitsutsu yakusanyirijwe inkunga yo kuvuza murumuna we

0 10-07-2026 - saa 10:55, Nsengiyumva Emmy

Umunyarwenya Mitsutsu umaze iminsi ataka ko ubuzima bumukomereye nyuma y’uko umuvandimwe we amaze imyaka ibiri arembeye mu bitaro, yakusanyirijwe inkunga mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyabaye mu ijoro ryo ku wa 9 Nyakanga 2026.

Iki gitaramo kigeze hagati, Fally Merci yabonye Mitsutsu mu bitabiriye, amuhamagara ku rubyiniro asobanurira abari bacyitabiriye ibibazo uyu munyarwenya amaze igihe ahura na byo bitewe n’uburwayi bwa murumuna we.

Nyuma yo kubagezaho uko ikibazo giteye, Fally Merci, yasabye abitabiriye iki gitaramo kugira icyo bakora mu rwego rwo gufasha Mitsutsu, bahita batangira gutanga inkunga.

Fally Merci yabwiye IGIHE ko adashobora gutangaza umubare w’amafaranga yakusanyijwe.

Ati "Hari amafaranga yahawe aho mu gitaramo, hari n’ayo yohererejwe kuri Mobile Money. Sinavuga ngo ni angahe kuko mbona atari byo by’ingenzi. Icy’ingenzi ni uko abantu bamenye ikibazo afite kandi hari icyizere ko azabona ubufasha. Turasaba n’abandi kumufasha kuko arakomerewe."

Iki gitaramo, usibye guhuriza hamwe abanyarwenya batandukanye biganjemo abo muri Gen-Z Comedy, cyanitabiriwe n’abahanzi barimo Massamba Intore, waganirije urubyiruko ku ruhare rw’abahanzi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Massamba ntiyagarukiye ku kiganiro gusa, ahubwo yanasusurukije abitabiriye iki gitaramo aririmba zimwe mu ndirimbo ze zizwi, by’umwihariko izigaruka ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Si Massamba Intore gusa wari watumiwe muri iki gitaramo, kuko na Tity Brown yari yacyitabiriye aho yamuritse indirimbo ye nshya yise "Urare".

Mitsutsu yasabiwe inkunga mu gitaramo cya Gen-Z Comedy
Kaduhire Kadudu ni umwe mu bakobwa bamaze kuba ikimenyabose mu gutera urwenya
MC Musa na Kandii bari mu banyarwenya bagezweho bikomeye muri Gen-Z Comedy
Umunyarwenya Rumi yasusurukije abitabiriye iki gitaramo
Muhinde niwe wayoboye iki gitaramo
Massamba Intore yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze z'urugamba
Massamba yageze aho aramanuka abyinana n'abitabiriye Gen-Z Comedy
Tity Brown yari kumwe n'itsinda ry'ababyinnyi bamufashije gususurutsa abakunzi be
Tity Brown yamurikiye abakunzi be indirimbo ye 'Urare'
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza