IGIHE

Diamond yahaye ibyishimo Abanya-Kigali mu gitaramo cyamwitiriwe (Amafoto)

0 29-08-2026 - saa 18:40, Eric Tony Ukurikiyimfura, Nsengiyumva Emmy

Umuhanzi w’Umunya-Tanzania Diamond Platnumz yongeye gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka itatu, mu gitaramo yahuriyemo na Bruce Melodie, Nel Ngabo na Ish Kevin.

Iki gitaramo cyiswe “Diamond Platnumz Experience” cyabereye muri Parking ya BK Arena ku mugoroba wo ku wa 29 Kanama 2026.

Diamond waherukaga i Kigali mu Ukwakira 2023, yeretswe urukundo rudasanzwe n’abatari bake bitabiriye iki gitaramo, biganjemo urubyiruko, na we yivayo mu kubataramira, abasusurutsa anababyinira mu gihe kirenga isaha.

Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro Saa Sita n’iminota 43, akurikiye abandi barimo Bruce Melodie wamaze iminota 45 ku rubyiniro, Nel Ngabo wamaze iminota 45 ku rubyiniro, Ish Kevin wahamaze iminota 30, DJ Marnaud na DJ Etania wo muri Uganda.

Gusa igitaramo cyarangiye Diamond adasezeye ku bakunzi be kuko yazimirijweho ibyuma Saa 02:02 mu gihe hari amakuru yavugaga ko yagombaga kuva ku rubyiniro Saa 01:45.

UKO IGITARAMO CYOSE CYAGENZE:

02:02: Diamond yazimirijweho ibyuma

Mu gihe cy’isaha n’iminota 20 yamaze ku rubyiniro rwo muri Parking ya BK Arena, umuhanzi Diamond Platnumz yeretswe ko yari akumbuwe ndetse indirimbo ze zikunzwe cyane i Kigali.

Uyu Munya-Tanzania yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu Ukwakira 2023.

Saa Munani z’ijoro zageze akibyinana n’abakunzi b’umuziki we, ariko nyuma y’iminota ibiri ibyuma byo kuri ’stage’ byose bihita bizima mu gihe ahandi hose hari umuriro.

01:05: Diamond yujuje byose

Uretse kuba indirimbo ze ziba zanditse neza, Diamond Platnumz yihariye ko azi kuririmba, by’akarusho uburyo abyinamo bituma yigarurira abakunda umuziki we.

Muri iki gitaramo kiri kubera muri Parking ya BK Arena, uyu muhanzi w’Umunya-Tanzania araririmba ndetse akanyuzamo akajyana n’ababyinnyi be.

00:43: Diamond Platnumz yinjiriye muri ’Pom pom’

Mu myambaro y’umweru, umuhanzi w’Umunya-Tanzania Diamond Platnumz yageze ku rubyiniro ruri muri Parking ya BK Arena, yinjira agira ati "Niwemera Pom Pom", amwe mu magambo y’indirimbo Pom Pom yakoranye n’Umunyarwanda Bruce Melodie.

Diamond wakiranyweho ibyishimo n’amashyushyu yari menshi, yahise akurikizaho "Komasava" yakoze mu 2024.

00:30: Rommy Jones yabanje guharurira inzira Diamond

23:50: DJ Etania ni we ugezweho

Umunya-Uganda Etania Mutoni wamamaye mu kuvanga imiziki no mu itangazamakuru muri Afurika y’Iburasirazuba nka DJ Etania, ni we uri ku rubyiniro muri aka kanya aho ari gususurutsa abitabiriye igitaramo.

23:43: Bruce Melodie yamaze iminota 43 ku rubyiniro

Nyuma yo kuririmba indirimbo umunani zirimo Katerina, Izina na Katapilla zaje mu minota 10 ya kabiri, Bruce Melodie yagize ati “igitaramo turagitangije.”

Yahise aririmba Akinyuma, Saa Moya, Munyakazi, Turaberanye na ‘Complete me’ mu yindi minota 10 yakurikiyeho.

Mu cyiciro cya kane, Bruce Melodie yaririmbye Selebura, Pom Pom, Kungola na Henzapu yasorejeho.

23:00: Bruce Melodie yageze ku rubyiniro

Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie mu muziki, ni we utahiwe ku rubyiniro rwa "Diamond Platnumz Experience".

Uyu muhanzi w’Umunyarwanda yinjiriye muri Bado yo mu 2021, akurikizaho Funga Macho yakoranye na Shaggy mu 2025, Ikinya yo mu 2017 na Ikinyafu yo mu 2022 mu minota 10 ya mbere.

22:17: DJ Marnaud yahawe umwanya mu gitaramo

Mugisha Gatera Arnaud wamamaye nka DJ Marnaud mu kuvanga imiziki, ni we uhawe umwanya mu gitaramo "Diamond Platnumz Experience" kugira ngo asusurutse abacyitabiriye.

Yatunguranye atumira umuraperi Bushali bafatanya kuririmba indirimbo bakoranye mu 2021, bise ’Bahabe".

22:15: Nel Ngabo yafashije abakundana kuryoherwa n’igitaramo

Uyu muhanzi umenyereweho kugira indirimbo ziganjemo izivuga ku rukundo, yafashije abitabiriye igitaramo "Diamond Platnumz Experience" kunogerwa n’umuziki mwiza uvanze n’akayaga keza gaturuka mu biti biri hafi ya Parking ya BK Arena.

Binyuze mu ndirimbo zirimo Delicious, A La Vie n’izindi, uyu musore yafashije abakundana kuryoherwa n’ibihe byabo muri iki gitaramo.

Mu minota 45 yamaze ku rubyiniro, indi ndirimbo ye yishimiwe cyane muri iki gitaramo ni "Nywe" yakoze mu 2021, ari na yo yasorejeho.

21:30: Nel Ngabo yageze ku rubyiniro

Umuhanzi wa kabiri w’umunsi mu gitaramo "Diamond Platnumz Experience" ni Nel Ngabo winjiriye mu ndirimbo "Zoli" yakoze mu 2020.

21:15: Ish Kevin yamaze iminota 30 ku rubyiniro

Nyuma yo kwinjirira muri No cap, Ish Kevin yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo My Year, Amakosi, Bro code, Vayo, Clout na Kibasumba.

Ubwo yari ageze ku ndirimbo ’Soldier’, uyu muraperi yahamagaye Timi wo muri Nigeria na KidFromKigali bamufasha kuyiririmbira abitabiriye igitaramo.

Ni indirimbo yamamaye cyane mu Rwanda mu mezi abiri ashize binyuze ku munyezamu Kwizera Olivier.

Abandi bahanzi bamusanze ku rubyiniro ni Ririmba na Og2tone.

21:05: Diamond yari akumbuwe i Kigali

Diamond Platnumz yataramiye i Kigali bwa mbere mu 2015 mu gihe ahaheruka mu 2023, mu bitaramo bya Trace Awards na Giants of Africa Festival.

Kuri uyu mugoroba, hari benshi bitabiriye igitaramo bashaka kumubona mu gihe hari n’abitwaje ibyapa bimusaba ifoto.

20:45: Ish Kevin yabanje ku rubyiniro

Umuhanzi w’Umunyarwanda Semana Kevin wamamaye mu muziki nka Ish Kevin ni we wabanje ku rubyiniro mu gitaramo "Diamond Platnumz Experience".

Yinjiriye mu ndirimbo ye ’No Cap’ aho yakiranywe urugwiro rwinshi.

20:40: Dj Khizz Beats yasusurukije abitabiriye igitaramo

Mu gihe hategerejwe abahanzi basusurutsa abitabiriye igitaramo "Diamond Platnumz Experience", Dj Khizz Beats ari gucuranga imiziki itandukanye irimo iy’abahanzi Nyawanda n’iy’abanyamahanga.

20:00: Igitaramo kigiye gutangira

Abashyushyarugamba Rocky Try na Michael Sengazi bageze ku rubyiniro, batangije igitaramo cya ’Diamond Platnumz Experience’ kiri kubera muri Parking ya BK Arena.

Ku ikubitiro bahaye umwanya Dj Khizz Beats aho yatangiye gususurutsa abantu binyuze mu ndirimbo nyinshi ari kuvanga.

19:45: Abitabiriye igitaramo baracyategereje

19:20: Urubyiruko rwiganje mu bitabiriye igitaramo

Diamond Platnumz w’imyaka 36, akunzwe cyane n’urubyiruko ndetse birigaragaza ukurikije abiganje mu bitabiriye iki gitaramo agiye gukorera i Kigali.

Uyu muhanzi w’Umunya-Tanzania yamenyekanye mu myaka 17 ishize, mu gihe yatangiye umuziki mu myaka 20 ishize.

18:40: Imyambarire yitaweho

Bitandukanye n’uko byajyaga bigenda mu bitaramo, aho ababyitabira bambara uko bishakiye, kuri ubu ikijyanye n’imyambarire ikwiye mu ruhame cyitaweho.

Ku muryango, hari abagiye basubizwa inyuma kubera uburyo bari bambaye, basabwa kujya guhindura kugira ngo bemererwe kwinjira.

18:00: Abitabiriye igitaramo batangiye kugera aho kibera

Bamwe mu bitabiriye igitaramo Diamond Platnumz agiye gukorera i Kigali batangiye kugera kuri BK Arena guhera Saa Cyenda, ariko ntibahita binjira aho kibera muri Parking yayo kuko ahubwo babanzaga mu ya Stade Amahoro.

Ahagana Saa Kumi n’Ebyiri ni bwo batangiye kwinjira, nyuma y’uko bamwe mu baza gufasha abahanzi bari bamaze gusuzuma ibyuma bakoresha.

Amafoto: Kwizera Remy Moses & Kasiro Claude

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza