IGIHE

Abayisilamu 72 bo mu Rwanda bagiye i Mecca mu mutambagiro Mutagatifu

0 18-05-2026 - saa 07:31, Ayera Belyne

Ku wa 17 Gicurasi 2026, bamwe mu bayoboke b’Idini ya Islam mu Rwanda berekeje i Mecca muri Arabie Saoudite mu mutambagiro mutagatifu uba buri mwaka.

Abagiye i Mecca bose hamwe ni 72. Barimo 62 bagiye ukwabo mu ndege ya RwandAir n’abandi 10 bagiye ukwabo mu yindi ndege kuko bo bahawe amatike na Ambasade ya Arabie Saoudite.

Kujya i Mecca ni itegeko kuri buri mu Islam wese ubifitiye ubushobozi kuko kujyayo bisaba 7.800$ ku muntu umwe. Iyo ugiyeyo uba wujuje inkingi ya gatanu y’ukwemera mu Idini ya Islam. Enye ziyibanziriza ni ukwemera ko hari Imana imwe rukumbi kandi ko Mohammed ari intumwa yayo, gusenga gatanu ku munsi, gutanga amaturo no kubahiriza igisibo gitagatifu cya Ramadhan.

Aba bayisilamu barimo abagore n’abagabo berekeje i Mecca basabwe kubahiriza imigenzo yose ikorwa kandi bakajya bubahiriza gahunda yo gusenga.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yakomeje agira ati “Mujye mushyira hamwe, musabire igihugu kugira ngo gikomeze kugira umutekano kandi gikomeze gutera imbere, mujye musengera abayobozi, kandi musengere abatarajya i Mecca kugira ngo na bo bazajyeyo.”

Mufti Sindayigaya yagaragaje uruhare rwa RwandAir kugira ngo urugendo rw’i Mecca rugende neza kandi rworohe.

Ati “Tutari twagira imikoranire na RwandAir abantu bavaga hano bakabanza kujya i Dubai bakoze urugendo rw’amasaha atandatu, utarashyiramo amasaha nk’atatu bamaragayo bategereje indi ndege ibageza aho babaga bagiye n’andi masaha yo kugerayo, ugasanga bibatwaye nk’amasaha 15. Ubu ni amasaha atatu n’igice gusa, nta mvune, nta muzigo uri butakare nta n’ukererwa kuko byose bajyana na byo mu ndege kandi nta handi inyuze kugeza ku kibuga bagiyeho.”

Wibabara Assouma uri mu bagore bagiye i Mecca, yavuze ko anezerewe cyane kubera ko agiye kuzuza inkingi ya gatanu y’ukwemera mu idini ya Islam kandi yizera ko azaza roho ye yogejwe.

Yagize ati “Nk’uko Imana yabivuze hariya ni ku butaka butagatifu, ujyayo wasaba wizeye haba hari amahirwe ko usubizwa, icya mbere ni inkingi y’Imana uba wujuje kandi uko wagiye hariya ntabwo ariko ugaruka kuko roho yawe irozwa.”

Mu myaka itatu ishize RwandAir itangiye gukorana n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, imaze gutwara Abayisilamu 227 i Mecca harimo 62 bagiye, kandi iyo ibatwaye ibatwara bonyine.

Abagiye i Mecca basabwe gusengera abasigaye ngo na bo bazajyeyo
Bamwe mu bagabo berekeje i Mecca mu Mutambagiro Mutagatifu
Abanyamahanga baba mu Rwanda bafashijwe kujya i Mecca
Hafashwe amafoto y'urwibutso
Wibabara Assouma, yishimiye ko agiye kuzuza inkingi ya gatanu y’ukwemera mu idini ya Islam
Ubwo Abayisilamu b’abagore bagiye i Mecca binjiraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali
Mufti w'u Rwanda, Sindayigaya Mussa, yasabye abagiye i Mecca kujya basenga uko bikwiye, bakanasengera igihugu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza