IGIHE

Hasabwe uruhare rw’amadini mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe bw’Abanyarwanda

0 8-03-2026 - saa 22:08, Ntabareshya Jean de Dieu

Abanyamadini basabwe kugira uruhare mu kwita no kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe cyane cyane bw’abayoboke babo, binyuze mu gufasha gukoresha inzira zitandukanye zirimo n’ibiganiro.

Byagarutsweho ubwo hasozwaga igikorwa cyo guhugura bamwe mu banyamadini n’amatorero atandukanye yo mu Rwanda ku kwita ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Abahuguwe bazafasha mu guhugura abandi hirya no hino mu gihugu uburyo bafasha mu kwita no gukurikirana abantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Umwe mu bahawe amahugurwa, Serihamye Faustin, yagaragaje ko guhabwa amahugurwa ku bijyanye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe

Ati “Twabonye umwanya wo kongera ubumenyi, kandi twize ibintu byinshi cyane bikomeye kuko dufite umubare ugenda wiyongera w’abantu bafite ibibazo byo mu mutwe.”

Yakomeje ati “Twize ibintu byinshi bitandukanye nk’abantu bari basanzwe bafite ubumenyi ku bijyanye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, baradutyaje twiga amayeri yose twakoresha mu gufasha abantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, birimo agahinda gakabije, umuhangayiko, abafite intekerezo zo kwiyambura ubuzima n’abandi.”

Umukundwa Jeanine wo mu Karere ka Nyanza we asanzwe akora no mu Kigo Nderabuzima, yagize ati “Umukoro njyanye ni uwo gufasha Abanyarwanda nk’uko twabyiyemeje. Cyane cyane muri serivisi z’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kandi tukaba tugomba no kubyigisha abandi bagenzi bacu kugira ngo tubashe gufasha Abanyarwanda.”

Inama y’abaporotesitanti mu Rwanda CPR, yatanze impamyabushobozi mpuzamahanga ku banyeshuri 23 bakurikiye amasomo mu gihe cy’Imyaka ibiri n’izo ku rwego rw’Igihugu 115 ku bahawe amahugurwa y’ibanze mu gufasha abantu bahura n’ibibazo by’ihungabana.

Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abaporotestante mu Rwanda, Rev Samuel Mutabazi, yerekanye ko abahuguwe barimo abasanzwe bafite ubumenyi ku kwita ku buzima bwo mu mutwe, bahawe ubumenyi bushya bugamije kubafasha mu kwita ku bagaragaza ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Ati “Ubwo rero twabahuguye kuri tekinike nshya kugira ngo barusheho gukora inshingano zabo zo kugira abantu inama ngo birinde ibibazo bikomoka ku ihungabana. Ibyo ni byo bigishijwe ariko bakazajya banahugura batanga ubumenyi ku bandi.”

Perezida w’Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda, Musenyeri Kayinamura Samuel, yavuze ko abahuguwe bitezweho byinshi mu gufasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu muryango nyarwanda.

Ati “Aya mahugurwa rero afite icyo azamara ndetse yaranakimaze muri sosiyete nyarwanda cyane cyane igihugu cyahuye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igasiga impfubyi n’abandi bahungabanye.

“Kugira bene aba bakomeza kubungabunga ubwo buzima bwo mu mutwe no gutanga ubujyanama ku ihungabana bifite umumaro ukomeye cyane muri sosiyete y’Abanyarwanda cyane ko twegereje n’igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994”.

Impuguke mu gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe wo mu Budage, Dr Wolfgang Woller, yerekanye ko ibibazo by’ihungabana ari ikibazo cyugarije isi ndetse ko iyo ntagikozwe ibibazo by’ihungabana biba uruhererekane.

Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinze ubuzima mu Rwanda RBC igaragaza ko umuntu 1 muri 5 agaragaza ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Umukozi mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, Emmanuel Hakomeza, RBC, yerekanye ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bikwiye kwitabwaho n’inzego zose.

Yasabye abanyamadini gushyira imbaraga no mu bukangurambaga kuko usanga abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bivuza ari bake cyane.

Hari abahawe impamyabushobozi mpuzamahanga mu kwita ku bafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe
Abahuguwe bagaragaje ko bagiye gutanga umusanzu wabo
Perezida w’Inama y’Abaporotestanti mu Rwanda, Musenyeri Kayinamura Samuel, yavuze ko abahuguwe bitezweho byinshi mu gufasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe
Abarenga 130 bahuguwe ku gufasha abafite ibibazo by'ihungabana bazafasha bagenzi babo mu matorero atandukanye
Abarenga 130 bahuguwe ku gufasha abafite ibibazo by'ihungabana bazafasha bagenzi babo mu matorero atandukanye
Abanyamadini kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza