IGIHE

Papa Francis yashyizeho abakaridinali 21 barimo Abanyafurika babiri

0 8-12-2024 - saa 13:15, Rachel Muramira

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yatoranyije abakaridinali baturutse mu bice bitandukanye bigize isi birimo Afurika, agamije gukomeza kwimakaza ubusugire bwa Kiliziya.

Papa Francis yatoranyije abakaridinali 21 barimo Umunyafurika Ignace Bessi Dogbo wo muri Côte d’Ivoire na Azzedine Gharbi wo muri Algeria.

Benshi mu bakaridinali bashya ni abo mu bice bidakunze kuvamo abayobozi bakuru muri Kiliziya Gatolika nka Afurika, Amerika y’Amajyepfo na Aziya.

Dogbo Umunyafurika uri mu batoranyijwe, mu mbamutima ze yagaragaje ko, hari icyizere cy’uko hazaboneka umu Papa w’umunyafurika mu gihe kizaza, asaba Kiliziya gufungura amarembo kuri bose bakarwanya n’ivangura.

Abakaridinali batoranyijwe bari hagati y’imyaka 44 na 100, baturuka mu bwoko n’ibice bitandukanye by’Isi.

Ignace Bessi Dogbo w'imyaka 63 ari mu bagizwe abakaridinali
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza