Umukinnnyi wo mu kibuga hagati w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ na Jamus FC yo muri Sudani y’Epfo, yavuze ko amahirwe yo kwegukana CECAFA Kagame Cup 2026 ayaha ikipe akinira na APR FC na Rayon Sports zo mu Rwanda.
Jamus FC ni imwe mu makipe azakina irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 rizabera mu Rwanda kuva tariki ya 24 Nyakanga kugeza ku ya 7 Kanama 2026.
Mu myitozo yabaye kuri uyu wa 21 Nyakanga, Muhire Kevin ufite abafana benshi mu Rwanda yavuze ko yiteguye neza irushanwa, kandi yizeye neza ko ikipe ye izitwara neza.
Ati “Ikipe imeze neza kuko tumaze hafi ibyumweru bibiri n’igice twitegura. Nkeka ko umwuka umeze neza. Turi kumwe n’amakipe akomeye, ariko natwe tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tubone umusaruro twifuza.”
“Twese ubu turanganya amahirwe yaba mu Simba SC, Singida cyangwa iyo yindi yo muri Somalia. Uzaba yariteguye neza ni we uzazamuka. Njye ngarutse imbere y’abafana banjye, ubu ngiye kuberka ko nazamuye urwego.”
Uyu mukinnyi wakiniye Rayon Sports yavuze ku mahirwe ye ku ikipe izegukana irushanwa, avuga ko ari ku ruhande rw’ikipe ye n’amakipe yo mu Rwanda.
Yagize ati “Irushanwa ni igipimo cyiza ku makipe yo mu gihugu. Ndaha amahirwe ya mbere Jamus nkinira, ayandi makipe mpa amahirwe ni APR FC na Rayon Sports.”
Uyu mukinnyi kandi yongeyeho ko ari ubwa mbere agiye gukina iri rushanwa nubwo amaze igihe kinini akina umupira w’amaguru.
Jamus FC iri mu Itsinda B isangiye na Singida Big Stars na Simba SC zo muri Tanzania na Mogadishu City yo muri Somalia.
Itsinda A ririmo APR FC yo mu Rwanda, Vipers SC yo muri Uganda, Gor Mahia yo muri Kenya na Garde Républicaine FC yo muri Djibouti.
Rayon Sports iri mu Itsinda C isangiye na Al Hilal SC yo muri Sudani, Rayon Sports yo mu Rwanda, Tusker FC yo muri Kenya na KVZ SC yo muri Zanzibar.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!