Ikipe ya Liverpool yumvikanye mu magambo n’Umutoza Andoni Iraola kugira ngo azasimbure Arne Slot uheruka kwirukanwa.
Iraola nta kipe yari afite nyuma yo gusezera kuri AFC Bournemouth ku mpera z’umwaka w’imikino ushize wa 2025/26.
Ikinyamakuru The Athletic cyatangaje ko uyu mutoza w’Umunya-Espagne yumvikanye na Liverpool amasezerano y’imyaka ibiri.
Uyu mutoza w’imyaka 43, yagize ibihe byiza mu makipe yanyuzemo arimo AEK Larnaca muri Chypre, Mirandes na Rayo Vallecano muri Espagne na AFC Bournemouth mu Bwongereza.
Biteganyijwe ko itangazo ryemeza uyu mugabo nk’umutoza mushya wa Liverpool rizashyirwa ahagaragara muri iki cyumweru.
Iraola ashaka kujyana muri Liverpool, Tommy Elphick na Shaun Cooper, bombi bari bamwungirije muri AFC Bournemouth.
Liverpool yifuza kwemeza umutoza hakiri kare kandi ujyane n’imikinire yayo y’imipira miremire ndetse n’umukino urimo imbaraga.
Iyi kipe yirukanye Arne Slot ku wa 30 Gicurasi, hashize umwaka umwe uyu Muholandi ayifashije kwegukana Igikombe cya Premier League.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!