IGIHE

Ibirori byo gutangiza Igikombe cy’Isi byakomereje muri Canada (Amafoto)

0 13-06-2026 - saa 01:11, Iradukunda Olivier

Ikipe y’Igihugu ya Canada yanganyije na Bosnie-Herzégovine igitego 1-1 mu mukino wabereyemo ibirori byo gutangiza Igikombe cy’Isi muri Canada. Iyi kipe yari iwayo yakoze n’amateka yo kubona inota rya mbere muri iri rushanwa mu nshuro eshatu irikinnye.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Kamena 2026, ni bwo kuri stade ya BMO Field iri mu Mujyi wa Toronto muri Canada hakiniwe umukino wa mbere mu Itsinda B ry’Igikombe cy’Isi.

Ni umukino wabanjirijwe n’ibirori bidasanzwe byari byiganjemo imbyino gakondo zo muri Canada, imikino yahujwe n’indirimo z’abahanzi batandukanye batumiwe kuri uyu munsi.

Imikino yakinwe yerekaniwemo amabendera y’ibihugu byitabiriye Igikombe cy’Isi cya 2026, ndetse n’ibirango by’ubukerarugendo muri Canada birimo inyamanswa z’amahembe zizwi nka ‘moose’, idubu n’amafi yo mu bwoko bwa ‘whales’.

Nubwo ibi byagenze neza ariko, ishusho y’Igikombe cy’Isi yari igihe kuzamurwa mu kibuga hagati yagize ibibazo bya tekinike yanga guhura, ndetse icyo gihe abafana bari bake cyane mu buryo bugaragara.

Nubwo bari bake basusurukije abakunzi b’umupira w’amaguru harimo Alessia Cara, Nora Fatehi, Jessie Reyez, Elyanna, Vegedream, Alanis Morissette n’abandi.

Bidatinze hakurikiyeho umukino wabimburiye indi kubera muri iki gihugu, usifurwa n’abasifuzi bo muri Argentine bayobowe na Facundo Raúl Tello Figueroa.

Iminota 15 ya mbere yarangiye amakipe yombi nta yirabona uburyo bukomeye bw’igitego, ariko Bosnie-Herzégovine ibona amahirwe ya mbere ku munota wa 21 ihita iwubyaza umusaruro.

Ivan Bašić yateye neza koruneri yari ibonetse, isanga mugenzi we Jovo Lukić ahita ashyira umupira mu rucundura, afasha ikipe ye kuyobora umukino kugeza igice cya mbere kirangiye.

Mu gice cya kabiri ku munota wa 53, Richie Laryea wa Canada yari agiye kwishyura igutego ku ishoti yateye mu izamu, myugariro wa Bosnie-Herzégovine, Sead Kolašinac, awukuramo uvamo umaze gukubita umutambiko w’izamu.

Rutahizamu wa Canada, Cyle Larin yatsinze igitego cy’ikipe ye cyo kwishyura ku munota wa 78, umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1, buri imwe icyura inota rimwe.

Inota rimwe Canada yabonye ni ryo rya mbere ibonye mu mikino y’Igikombe cy’Isi mu nshuro eshatu yagikinnye, kuko mu 1986 no mu 2022 yaviragamo mu matsinda itsinzwe imikino yose.

Undi mukino wo muri iri tsinda uzahuza u Busuwisi na Qatar ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Gashyantare.

Igikombe cy’Isi kizakomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho iza kwakira Paraguay mu Itsinda D, mu mukino uhuzwa n’ibirori byo gutangiza irushanwa muri icyo gihugu.

Undi mukino uzaba kuri uwo munsi uzahuza Qatar n’u Busuwisi byo mu Itsinda B.

Alessia Cara yasusurukije abakunzi b'umupira w'amaguru mbere y'umukino
Imyotsi y'umweru yashushanyaga ibara ry'umweru riri mu ibendera rya Canada
Amafi yo mu bwoko bwa ‘whales’ ari mu byerekanwe
Ibirori byo gutangiza Igikombe cy'Isi byari binogeye amaso
Abafana bari bake mu birori byo gutangiza irushanwa ry'Igikombe cy'Isi
Alanis Morissette yatanze ibirori mu gufungura irushanwa
Hagaragajwe amashusho y'inyamanswa zifite amateka muri Canada
Whales ni imwe mu mafi afitanye amateka na Canada
Ibirori byari agatangaza
Amabendera y'ibihugu bizakina Igikombe cy'Isi yamurikiwe abafana
Ishusho y'idubu iri mu zagaragajwe muri ibi birori
Imikino yakinwe yashushanyaga umuco wa Canada
Ishusho y'inyamanswa ya 'moose' yeretswe abafana
Hakinwe imikino inogeye ijisho muri Canada
Umuziki ni kimwe mu byaranze ibirori byo gutangiza irushanwa
BMO Field yari itatse mu buryo bujyanye n'Igikombe cy'Isi
Ishusho y'Igikombe cy'Isi yanze guhagarara mu kibuga
Abakinnyi Canada yabanje mu kibuga
Abakinnyi Bosnie-Herzégovine yabanje mu kibuga
Milan Borjan wari mu izamu rya Canada mu 2022 aha umugisha Maxime wakinnye uyu munsi
Ikipe y'Igihugu ya Canada yari yifashishije muri uyu mukino
Bosnie-Herzégovine yahanganye na Canada yari iwayo
Myugariro Alistair Johnston wa Canada acunganwa n'umukinnyi wa Bosnie-Herzégovine
Jovo Lukić ni we wafunguye amazamu
Jovo Lukić wa Bosnie-Herzégovine yishimira igitego
Icyamamare muri Canada, Ryan Reynolds, cyakurikiye uyu mukino
Abakinnyi ba Canada bishimiye kubona inota rya mbere mu Gikombe cy'Isi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza