Amakipe atatu yo muri Sudani ariyo Al Hilal SC, El Merreikh SC na Hilal Al-Sahil Sports Club yasabye gukinira imikino y’amajonjora y’ibanze ya CAF Champions League na Confederation Cup mu Rwanda.
Byatangajwe n’Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Bonnie Mugabe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje itangazamakuru n’ubuyobozi bw’iri shyirahamwe.
Mu mwaka ushize w’imikino, Al Hilal yakiriye imikino y’amatsinda ya CAF Champions League kuri Stade Amahoro. Ni mu gihe, El Merreikh SC yakinnye Shampiyona y’u Rwanda.
Hilal Al-Sahil Sports Club ni yo kipe nshya yiyongereye kuri aya makipe, aho izahagararira Sudani muri CAF Confederation Cup.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!