Umupira w’amaguru ni kimwe mu bikorwa bihuza abantu benshi, ahanini intego ihuriweho na benshi ikaba intsinzi ijyana n’ibyishimo.
Hejuru y’ibyo byose ariko, bigerwaho iyo hari amahoro, ndetse n’uri gukina afite amahoro.
Tugiye kurebera hamwe abakinnyi bavukiye mu buzima bugoye bwaganishije ku buhunzi bwabajyanye mu bihugu bitari ibyabo, ariko nyuma bakaza gukabya inzozi zo gukina Igikombe cy’Isi gikinamo umugabo kigasiba undi.
Duhere kuri Alphonso Davies ukinira Ikipe y’Igihugu ya Canada. Uyu yakuriye mu nkambi muri Ghana, nyuma y’uko we n’umuryango we bahunze intambara yari mu gihugu cye cya Liberia.
Ali Ibrahim Karim Ali Al-Hamadi ukinira Ikipe y’Igihugu ya Iraq, yavuye mu gihugu cye nyuma y’uko se afunzwe azira imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwari ubwa Saddam Hussein.
Antonio Rudiger yavukiye mu Budage mu Mujyi wa Berlin, ariko nyina akaba yarisanze muri icyo gihugu nk’impunzi yahunze intambara yo muri Sierra Leone.
Ermedin Demirovic ukinira Ikipe y’Igihugu ya Bosnie-Herzégovine yavukiye mu Budage, nyuma y’uko se umubyara ahisanze yari yarahunze intambara yiswe Balkan War.
Ikipe y’Igihugu ya Autralia ifite abakinnyi batatu bayikinira nyamara baratangiye ari impunzi. Abo barimo Mohamed Toure wagiye mu nkambi yo muri Guinea, nyuma y’uko umuryango we utewe aho wari utuye mu cyaro cyo muri Liberia.
Undi ni Awer Mabil wo muri Sudani y’Epfo wisanze mu nkambi y’impunzi muri Kenya kubera intambara yari mu gihugu cye, ariko nyuma iwabo bajya muri Australia kugeza ayikiniye.
Irankunda Nestory ni undi mukinnyi w’impunzi ikomoka i Burundi, aho iwabo bahungiye intambara mu nkambi yo muri Tanzania, aho bavuye bajya muri Australia kugeza akiniye iki gihugu.
Uretse Iraq, andi makipe y’ibihugu akinamo abo batangiye ari impunzi yarenze amatsinda mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!