IGIHE

Rayon Sports yagiye muri Cameroun (Video & Amafoto)

0 31-08-2026 - saa 08:46, Iradukunda Olivier

Abakinnyi, abayobozi n’abatoza b’Ikipe ya Rayon Sports FC bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Cameroun, aho bagiye gukinira umukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup uzabahuza na Panthère Sportive du Ndé.

Aba bose n’ababaherekeje bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Kanama 2026, baherekezwa n’abafana bayo.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, igiye gukora umwiherero w’iminsi itatu iri muri Cameroun, kugeza ku munsi w’umukino uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026.

Rayon Sports yahagurutse yambaye umwambaro mushya yahawe n’umuterankunga wayo Jayrutty, ibica amarenga ko ishobora gukina uyu mukino yambaye umwenda mushya.

Mu bakinnyi bajyanye na Rayon Sports ntabwo harimo Elie Mokono uzwi nka Eldinho na Mohamed Ouattara kuko bashobora kuba batarabona ibyangombwa bituma bajyana n’abandi.

Ni mu gihe Tony Kitoga na we atajyanye n’ikipe gukina uyu mukino uharurira inzira uwo kwishyura uzabera i Kigali.

Gikundiro imaze igihe kinini yitegura uyu mukino, ndetse yakinnye imikino ya gicuti myinshi n’amarushanwa arimo CECAFA Kagame Cup 2026 yegukanye n’Igikombe cya FERWAFA Super Cup yasezerewemo muri ½.

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yaherekeje ikipe muri Cameroun
Muhoza Daniel ari mu bakinnyi bishimiwe n'abafana ba Rayon Sports
Tambwe Gloire wa Rayon Sports akina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu
Muderi Akbar ari mu bakinnyi bashya bahinduye imikinire ya Rayon Sports
Nkundimana Fabio yajyanye n'ikipe
Uwumukiza Obed ni myugariro wa Rayon Sports uri mu bihe bye byiza
Ibrahim Djigarey wa Rayon Sports ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe
Mujyanama Fidele ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa Rayon Sports yajyanye n'ikipe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza