IGIHE

Umweyo muri Rayon Sports: Ibyavuzwe ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu

0 10-06-2026 - saa 07:15, IGIHE

Amakipe menshi yo mu Rwanda no hanze yarwo akomeje kuganiriza abakinnyi bamwe ngo bongere amasezerano, mu gihe hari n’abashya batangiye kugurwa hitegurwa umwaka w’imikino mushya wa 2026/27: Kurikira ibigezweho byavuzwe mu makipe atandukanye yo mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu.

Musanze FC yatandukanye n’abakinnyi babiri

Musanze FC yatandukanye na Kamanzi Ashraf wari uyimazemo imyaka ibiri ndetse na Tuyisenge Pacifique wari uyimazemo imyaka itatu, bombi basoje amasezerano.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ibiganiro byo kongera amasezerano bitagenze neza.

Rayon Sports yatangaje ko Kabange yongereye amasezerano

Rayon Sports yemeje ko myugariro akaba na kapiteni wungirije, Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’, yongereye amasezerano y’imyaka ibiri.

Emery Bayisenge, Tshimanga na Youssou Diagne ntibazakomezanya na Rayon Sports

Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yabwiye SK FM ko bamaze kuzuza abakinnyi umunani bakeneye mu myanya ine yo mu bwugarizi.

Ibyo bivuze ko Emery Bayisenge, Tshimanga Ramazani na Youssou Diagne, bose basoje amasezerano, batazakinira Rayon Sports mu mwaka w’imikino utaha.

Gakwaya yavuze ko umutoza Haringingo n’Umuyobozi wa Tekinike, Dylan Lienart, babwiye abayobozi ko habaye ikibazo cyo kutagira umukinnyi ukinisha imoso mu bwugarizi, ari yo mpamvu hiyongereyemo Charles ’Pastore’ wo muri Tchad.

Abatekinisiye bagaragaje kandi ko uruhare runini rwo kudatsindwa ibitego byinshi mu mikino yo kwishyura y’umwaka w’imikino ushize rwari urw’umunyezamu.

Tshimanga ntiyishimiwe mu buryo bwo gutangiza umukino kuko imipira yose yayiteraga imbere.

Rayon Sports yatangaje ko Ganijuru yongereye amasezerano

Bidasubirwaho, Rayon Sports yatangaje ko yongereye amasezerano y’imyaka ibiri myugariro wayo ukina ku ruhande rw’ibumoso, Ishimwe Ganijuru Elie uyimazemo imyaka ine

Emerya Bayisenge yananiranywe na Rayon Sports

Myugariro wo hagati, Bayisenge Emery, ashobora kudakomezanya na Rayon Sports.

Umunyamakuru Musangamfura Christian Lorenzo yatangaje ko uyu mukinnyi yasabye miliyoni 40 Frw kugira ngo yongere amasezerano, ariko Rayon Sports iramushwishuriza.

Kuri ubu Rayon Sports ifite ba myugariro bane bafite amasezerano barimo batatu bashya.

Abo ni Charles Tchouplao, Matumona Abbel, Nshuti Didier na Rushema Chris. Kuri abo hiyongeraho Nshimimana Fabrice ushobora gukina muri iyo manya n’ibumoso.

Youssou Diagne yasubiye iwabo

Youssou Diagne wari Kapiteni wa Rayon Sports, yafashe indege mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, asubira iwabo muri Sénégal mu gihe ibiganiro byo kongera amasezerano bikomeje.

Byavugwaga ko uyu myugariro wo hagati yamaze kumvikana na Rayon Sports ku masezerano mashya, ariko we yivugiye ko bikiri mu biganiro hagati y’abamuhagarariye n’ubuyobozi ndetse Imana ni yo izagena niba azakomeza gukinira iyi kipe.

Gusa ukurikije abakinnyi babiri b’abanyamahanga bamaze kugurwa ari bo Charles Tchouplao na Matumona Abbel, birashoboka ko uyu mukinnyi atakongera gukinira Rayon Sports.

Ni ko bimeze kandi ku Munye-Congo Tshimanga Ramazani Tshilembi na we wasoje amasezerano muri Gikundiro.

Undi mukinnyi wasubiye iwabo ni Umunya-Bénin Joachim Vigninou utazongererwa amasezerano.

APR FC yamaze kugura abakinnyi batatu b’abanyamahanga

Ku wa Kabiri, myugariro akaba na Kapiteni w’Ikipe ya TP Mazembe yo muri Congo, Madou Zon ukomoka muri Burkina Faso, yabaye umukinnyi wa gatatu wamenyekanye APR FC yamaze kugura.

Yiyongereye ku Munya-Côte d’Ivoire Amani Kouadio Kan Michel Breygeneve usatira izamu anyuze ibumoso n’umunyezamu Ernan Siluane wo muri Mozambique

Madou Don yafashe umwanya w’Umunya-Sénégal Aliou Souané uheruka gusohoka mu bwugarizi bwa APR.

Gusa kugeza ubu nta mukinnyi mushya iyi kipe iratangaza ko yaguze.

Rayon Sports yaguze myugariro wa gatatu wo hagati

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije myugariro wo hagati, Charles Tchouplaou wakiniraga Ikipe ya Casric Stars FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Afurika y’Epfo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25, wavukiye muri Cameroun ndetse ufite uburebure bwa metero 1,99, yageze muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2025.

Mbere yaho yakiniye CR Bernoussi muri Maroc, Colombe Sport na Apejes FC zo muri Cameroun.

Yabaye myugariro wa gatatu wo hagati uguzwe muri iyi mpeshyi nyuma y’Umunye-Congo Abbel Matumona Wakonda Kanda wakiniraga Amagaju FC na Nshuti Didier wavuye muri Gorilla FC.

Camarade yagizwe Umutoza mushya wa Sunrise FC

Banamwana Camarade watozaga Bugesera FC, yagizwe Umutoza wa Sunrise FC ku masezerano y’umwaka umwe.

Sunrise FC yazamutse mu Cyiciro cya Mbere yaherukagamo mu 2024.

Camarade yafashije Bugesera FC kuba iya cyenda mu mwaka w’imikino ushize.

Igitondo cyiza!

Turi ku munsi wa mbere wo kwandikisha abakinnyi bashya ku makipe y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, igikorwa kizarangirana na Kanama 2026.

Amakipe yose azakina Icyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino utaha akomeje kurambagiza abakinnyi bashya azakoresha, anarekura abo atazakomezanya na bo.

Kuri uyu wa Gatatu tugiye kurebera hamwe amwe mu makuru akomeye agezweho mu igura n’igurisha ry’abakinnyi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza