Amakipe menshi yo mu Rwanda no hanze yarwo akomeje kuganiriza abakinnyi bamwe ngo bongere amasezerano, mu gihe hari n’abashya batangiye kugurwa hitegurwa umwaka w’imikino mushya wa 2026/27: Kurikira ibigezweho biri kuvugwa mu makipe atandukanye yo mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri.
Rayon Sports yemeje igurwa rya myugariro wo muri Tchad
Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Tchad Charles Tchouplaou wakiniraga Casric Stars FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Afurika y’Epfo.
APR FC yaguze myugariro wa TP Mazembe
APR FC yaguze myugariro akaba na Kapiteni wa TP Mazembe, Madou Zon ukomoka muri Burkina Faso, ku masezerano y’imyaka ibiri.
Ni inkuru yatangajwe bwa mbere na Bruno Taifa ukurikiranira hafi inkuru zo muri APR.
Yabaye umukinnyi wa gatatu bimenyekanye ko yamaze kumvikana na APR FC nyuma y’Umunya-Côte d’Ivoire Amani Kouadio Kan Michel Breygeneve usatira izamu anyuze ibumoso n’umunyezamu Ernan Siluane wo muri Mozambique.
Ndayishimiye Richard yemeye kongera amasezerano muri Rayon Sports
FINE FM yatangaje ko Umurundi Ndayishimiye Richard ukina mu kibuga hagati, yemeye kongera amasezerano muri Rayon Sports.
Uyu mukinnyi yari amaze imyaka ibiri muri Gikundiro nyuma yo kuva muri Muhazi United.
Muri Mutarama yagiye kugerageza amahirwe hanze y’u Rwanda, muri Ouzbekistan, ariko birangira asubiye muri Rayon Sports.
APR FC yifuza Amani Kouadio Kan wo muri Côte d’Ivoire
Umunyamakuru wa SK FM, Sam Karenzi, yatangaje ko APR FC yifuza Amani Kouadio Kan Michel Breygeneve ukina ku ruhande asatira izamu.
Uyu mukinnyi w’imyaka 27 akinira AFAD Plateau y’iwabo muri Côte d’Ivoire. Yigeze kuvugwa muri Young Africans SC yo muri Tanzania.
Police FC iri guha Ishimwe Christian miliyoni 15 Frw
Umunyamakuru Isibo FM, Mugenzi Faustin, yatangaje ko Police FC iri guha Ishimwe Christian miliyoni 15 Frw kugira ngo yongere amasezerano y’imyaka ibiri.
Uyu mukinnyi amaze iminsi avugwa muri Rayon Sports ndetse na bivugwa ko na APR FC imubonamo igisubizo ku ruhande rw’ibumoso mu gihe Niyomugabo Claude yaba atongereye amasezerano.
Police FC izibanda ku isoko ry’Abanyarwanda
Nyuma y’uko Police FC itandukanye n’abanyamahanga batandatu ku wa Mbere, kuri ubu iravugwamo abakinnyi benshi b’Abanyarwanda bashobora kuyinjiramo.
Muri abo harimo Hoziyana Kennedy, Sibomana Sultan Bobo na Mukire Confiance bakinira Marine FC, barimo abasoje amasezerano.
Igitondo cyiza!
Ni umunsi wa cyenda kuva Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26 ishyizweho akadomo. Amakipe yose azakina Icyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino utaha akomeje kurambagiza abakinnyi bashya azakoresha, anarekura abo atazakomezanya na bo.
Kuri uyu wa Kabiri tugiye kurebera hamwe amwe mu makuru akomeye agezweho mu igura n’igurisha ry’abakinnyi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!