IGIHE

Yasize bamwe bijujuta! Ibyaranze ‘Half-Time Show’ yabaye bwa mbere mu Gikombe cy’Isi (Amafoto)

0 20-07-2026 - saa 12:54, IGIHE

Bwa mbere mu myaka 96, hagati mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi hakozwe igitaramo kimenyerewe muri Super Bowl yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abenshi bazi nka “Half-time Show”, ariko cyasize bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru bijujuta.

Iki gitaramo cyabaye ubwo igice cya mbere cy’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi wahuzaga Espagne na Argentine cyari kirangiye, abakinnyi b’ibihugu byombi bagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

Ni bwo abahanzi barimo Madonna, BTS, Shakira na Justin Bieber bataramiye ibihumbi by’abafana bari muri MetLife Stadium nk’uko bisanzwe biba muri Superbowl yo muri NFL.

Umuhanzi w’Umunyamerikakazi Madonna waririmbye indirimbo ye “Music” iri mu zakunzwe, yavuye hasi muri stade yinjira hagati mu kibuga ari kumwe n’abanyabigwi muri ruhago b’Abanya-Brésil Ronaldo na Ronaldinho.

Uyu muhanzi ni we wabanje ku rubyiniro muri iki gitaramo gito cyabaye mu kiruhuko cyo hagati mu mukino cyamaze iminota 27 n’amasegonda 22, akaba ari na cyo kibayeho kingana gutyo mu mateka y’Igikombe cy’Isi.

Kumara icyo gihe cyose hagati mu mukino byavugishije benshi dore ko amategeko agenga umupira w’amaguru ya IFAB [International Football Association Board] ateganya ko akaruhuko ko hagati mu mukino kamara iminota 15 gusa.

Umunya-Colombia Shakira n’Umunya-Nigeria Burna Boy bafatanyije kuririmba indirimbo y’irushanwa “Dai Dai” babyinirwa n’itsinda ry’abana bo muri Uganda, Ghetto Kids.

Itsinda rya BTS ryari rimaze imyaka itatu ritaririmba kubera kwitabira ingando za gisirikare ziba ari itegeko muri Koreya y’Epfo, na ryo ryasusurukije abari muri MetLife Stadium.

Ibyamamare bitandukanye byagaragaye bikurikiye iki gitaramo birimo Kylie Jenner n’umukunzi we Timothee Chalamet, Beyonce na Jay-Z.

Mbere y’uko umukino utangira, habaye ibirori byo gusoza irushanwa aho Jennifer Hudson yaririmbye indirimbo yubahiriza Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho Tom Cruise akavuga ijambo rigaragaza uko ruhago ihuza abantu.

IShowSpeed na we yaririmbye indirimbo “Champions”, mu gihe Nicole Scherzinger, Robbie Williams n’Umutaliyanikazi Laura Pausini baririmbiye hamwe naho umuraperi Post Malone aririmba indirimo ye ikunzwe “Wow”.

Gusa si buri wese washituwe n’ibi birori kuko abakunzi b’umupira w’amaguru benshi babinenze.

Uwabaye rutahizamu w’u Bwongereza, Wayne Rooney, wari umusesenguzi kuri BBC, yagize ati “Nkunda abahanzi cyane, ariko ibi ntacyo bimaze. Ikintu nakunze ni ukubona birangira.”

Madonna yinjiye muri stade ari kumwe na Ronaldinho na Ronaldo mbere yo kuririmba igice cya mbere kirangiye
Just Bieber yaririmbye "Everything Hallelujah" acuranga gitari
Shakira na Burna Boy bifashishije Ghetto Kidas mu kubyina indirimbo y'Igikombe cy'Isi cya 2026, "Dai Dai"
Ni ku nshuro ya gatatu Shakira yaririmbaga ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi
Itsinda rya BTS ryo muri Koreya y'Epfo na ryo ryongeye gutaramira abantu nyuma y'imyaka itatu
Ni uku MetLife Stadium yari iteguye ubwo amakipe yari agiye kuruhuka nyuma y'igice cya mbere
Timothee Chalamet na Kylie Jenner bagaragaje ko baryohewe n'ibirori byo hagati mu mukino
Jay-Z na Beyonce bari mu bihumbi byakurikiye umukino wa nyuma imbonankubone
Umukinnyi wa filime Anya Taylor-Joy ari kumwe n'umugabo we Malcolm McRae
Nicole Scherzinger, Robbie Williams na Laura Pausini baririmbiye hamwe
Umukinnyi wa filime Tom Cruise yagaragaje akamaro k'umupira w'amaguru mu guhuza abantu
Jennifer Hudson aririmba indirimbo yubahiriza igihugu
David Beckham n'umugore we Victoria Beckham baganira na Tom Cruise
Animal Band iri mu zacuranze muri ibi birori
Abaraperi Post Malone na Swae Lee bafatanyije kuririmba indirimbo bakoranye "Sunflower"
Abakinnyi ba filime Jessica Alba na Danny Ramirez
IShowSpeed ari mu bahanzi baririmbye mbere y'uko umukino utangira, mu birori byo gusoza irushanwa
MetLife Stadium yari yakubise yuzuye, irimo abafana bagera ku bihumbi 82,5
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, asuhuza abafana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 0 27-07-2026
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza