Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Irlande banze gusuhuzanya n’aba-Israel ndetse bubika imitwe ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu ya Israel mbere y’umukino UEFA Nations League wabereye muri Hongrie ku wa 27 Nzeri 2026.
Uyu mukino warangiye Irlande itsinze Israel ibitego 3-0 byinjijwe na Troy Parrott, Adam Idah na Jack Moylan mu minota 25 ya mbere.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Irlande, Heimir Hallgrimsson, yavuze ko abakinnyi be “bagejeje ubutumwa ku Isi yose” nyuma yo gufata icyemezo cyo kudasuhuzanya n’abakinnyi ba Israel mbere y’umukino.
Ntihigeze habaho kandi igikorwa cyo guhererekanya ibirango by’amakipe hagati ya kapiteni wa Irlande, Dara O’Shea na kapiteni wa Israel, Manor Solomon, kuko na bo batigeze basuhuzanya.
Uyu mukino wabereye ku kindi kibuga kidafite aho gihuriye n’amakipe yakinnye, watangiye guteza impaka kuva muri Gashyantare ubwo ibihugu byombi byashyirwaga mu itsinda rimwe muri UEFA Nations League.
Abakinnyi ba Repubulika ya Irlande bari bamaze igihe basabwa kutitabira iyi mikino kubera intambara ya Israel ikomeje muri Gaza, aho ubukangurambaga bwa “Stop The Game” bwateguwe n’umuryango uharanira ko siporo ishyigikira Palestine, Irish Sport for Palestine, bwari bumaze gushinga imizi.
Nyuma y’umukino, Umutoza Hallgrimsson yabwiye Radio na Televiziyo bya Irlande (RTE) ati “Byabaye ibintu bikomeye cyane ku bakinnyi benshi.”
Yongeyeho ati “Nizeye ko ibi bitazongera kuba mu mukino utaha kuko bagaragaje ko bashyigikiye imyigaragambyo, bagejeje ubutumwa ku Isi yose, atari muri Irlande gusa, ku bijyanye n’iki kibazo. Kandi akenshi impamvu yo kwigaragambya ni ukumenyekanisha ikibazo runaka.”
Abakinnyi ba Repubulika ya Irlande bemeye gukina uyu mukino nyuma y’inama ndende yabereye muri hoteli ikipe yari icumbitsemo i Debrecen ku wa Gatandatu.
Nyuma yaho kuri uwo munsi, umunyezamu Gavin Bazunu yatangaje ko yikuye mu ikipe, avuga ko yumvaga “byari kuba ari amakosa kwitabira” umukino wo ku Cyumweru ndetse n’uwo kwishyura uzabera mu mujyi wa Backa Topola muri Serbia ku wa 4 Ukwakira.
Abakinnyi ba Irlande bari bambaye udutambaro tw’umukara ku maboko, aho Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Irlande (FAI), David Courell, yavuze ko ari igikorwa “cyo kwibuka ubuzima bw’abantu bose bapfuye baguye mu ntambara yo muri Gaza.”
Nyuma yo gutsinda igitego cya gatatu cya Irlande, Jack Moylan yakuyemo agatambaro yari yambaye ku kuboko, aragasoma, arangije asoma n’ikirango cy’ikipe ye.
Mu 2024, ikipe y’abagore ya Basketball ya Irlande yahisemo kudasuhuzanya n’abakinnyi ba Israel ndetse no kudahagarara mu kibuga igihe indirimbo z’ibihugu zaririmbwaga mbere y’umukino wo gushaka itike ya EuroBasket wabereye i Riga, ariko amakipe yombi yaje gusuhuzanya ubwo yahuraga mu mwaka wakurikiyeho.
Mu Ugushyingo 2025, Ishyirahamwe rya Ruhago muri Irlande (FAI) ryagaraje icyifuzo gisaba UEFA guhagarika Israel mu marushanwa y’i Burayi.
Muri Gicurasi uyu mwaka, umukino wa gicuti wahuzaga Irlande na Qatar wahagaritswe nyuma y’uko abafana bajugunye mu kibuga imipira ya Tennis yariho ibendera rya Palestine.
Muri Kamena, FAI yatangaje ko umukino wari kubera muri Irlande uzakinirwa i Backa Topola muri Serbia nta bafana bari muri stade aho kuba muri Aviva Stadium i Dublin.
Mu nama idasanzwe ya FAI yabaye muri Nyakanga, abahagarariye abanyamuryango bashyigikiye icyifuzo cyo gukomeza iyi mikino, kubera impungenge z’uko kutayikina byateza “ingaruka zikomeye kandi z’igihe kirekire” kuri iri Shyirahamwe.
Mu byumweru bishize, ubusabe busaba Irlande kutitabira iyi mikino ya Israel bwarushijeho kwiyongera. Mu ntangiriro z’iki cyumweru, abakinnyi b’imikino itandukanye barenga 160 bo muri Irlande, bashyize umukono ku ibaruwa ifunguye yateguwe na Irish Sport for Palestine, basaba ikipe kutajya gukina.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!