Ishyirahamwe rya Basketball mu Burundi, FEBABU, ryasabye ishyirahamwe ry’uyu mukino ku rwego rw’Isi kwemerera Dynamo BBC kwambara imyambaro itariho ikirango cya ‘Visit Rwanda’ ubwo iraba yitabira imikino ya BAL (Basketball Africa League).
Ubu busabe bugaragara mu ibaruwa Perezida wa FEBABU, Jean Paul Manirakiza, yandikiye abarimo Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe na Perezida wa BAL kuri uyu wa 9 Werurwe 2024.
Yagize ati “Ishyirahamwe rya Basketball mu Burundi ritewe ishema no kugeza kuri FIBA icyifuzo cy’uko ikipe ya Dynamo igiye kwitabira BAL Season 4 cy’uko mwayemerera gukinana imyambaro yayo bwite, itariho ikirango cy’umuterankunga.”
Manirakiza yamenyesheje FIBA na BAL ko Dynamo nitemererwa kwitabira iri rushanwa itambaye ikirango cya ‘Visit Rwanda’ isanzwe ari yo muterankunga mukuru waryo, azasaba abakinnyi b’iyi kipe kutitabira imikino.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ibiro bya Perezida w’u Burundi byari byihanangirije abakinnyi ba Dynamo ko nibemera gukina bambaye ‘Visit Rwanda’, bazafatirwa ingamba.
Kutitabira iri rushanwa na byo ni icyemezo cyagira inkurikizi mbi kuko, hashingiwe ku mategeko agenga imikino ya BAL, iyi kipe yashoboraga guhabwa igihano cyo kumara imyaka itanu ititabira amarushanwa yayo.
Amakuru mashya avuga ko nyuma y’aho Manirakiza yanditse iyi baruwa, abakinnyi ba Dynamo bakihanangirizwa, byarangiye habayeho ukwemeranya ko bitabira iyi mikino bambaye umwambaro wa Visit Rwanda guhera Saa Moya z’umugoroba wo kuri uyu wa 9 Werurwe, hashingiwe ku masezerano BAL ifitanye n’umuterankunga.
Politiki yinjiriye siporo
Umubano w’u Burundi n’u Rwanda warahungabanye kuva ubwo umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wagabaga igitero muri zone Gatumba mu ntara ya Bujumbura tariki ya 22 Ukuboza 2023.
Mu kiganiro cyahuje Perezida Evariste Ndayishimiye n’abanyamakuru tariki ya 29 Ukuboza, uyu Mukuru w’Igihugu yashinje u Rwanda gucumbikira uyu mutwe witwaje intwaro no kuwuha ubufasha gusa u Rwanda rwatangaje ko ari ibirego bidafite ishingiro.
Perezida Ndayishimiye yirengagije ibisobanuro by’u Rwanda, afunga imipaka ibihugu bihuriyeho muri Mutarama 2024. Ni icyemezo cyagize ingaruka ku batuye mu bihugu byombi bari basanzwe bagenderana, bahahirana, kuko ubucuruzi n’ingendo zo ku butaka byazihuzaga byarahagaze.
Mu mbwirwaruhame nyinshi, Ndayishimiye n’abandi banyapolitiki ba hafi ye bakomeje gushinja u Rwanda gufasha RED Tabara, bigera aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Albert Shingiro, ageza iki kirego kuri Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.
U Rwanda na rwo rugaragaza ko imyitwarire y’u Burundi muri iki gihe ibangamiye umutekano warwo, rushingiye ku mikoranire iri hagati y’ingabo zabwo n’ihuriro ririmo umutwe witwaje intwaro wa FDLR ufite umugambi wo kuruhungabanya.
Nyuma y’aho Perezida Ndayishimiye atangarije i Kinshasa ko u Rwanda rukeneye impinduka mu buyobozi, guverinoma yarwo yagaragaje ko yahaye agaciro aya magambo, iyaha n’uburemere bijyanye n’uko na Félix Tshisekedi wa RDC yigeze kuyavuga mu mwaka ushize.
Ntabwo ari Dynamo gusa ibujijwe kwambara ‘Visit Rwanda’ kuko na TP Mazembe yo muri RDC yari yabujijwe kwambara iki kirango mu Ugushyingo 2023 ubwo yitabiraga irushanwa rya Africa Football League bitewe n’umubano wazambye hagati y’iki gihugu n’u Rwanda. Gusa ntacyo byatanze.












