Dynamo BBC y’i Burundi yatsinze Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo amanota 86-73 mu mukino wa mbere w’iy’itsinda rya Kalahari muri BAL 2024.
Ku wa Gatandatu, tariki 9 Werurwe 2024 nibwo muri Afurika yEpfo hatangiye imikino y’agace cyangwa itsinda ryiswe Kalahari Conference mu irushanwa rya Basketball Africa League 2024.
Ni ku nshuro ya mbere iyi kipe y’i Burundi igeze muri iki cyiciro mu irushanwa rya BAL riri gukinwa ku nshuro ya kane.
Dynamo BBC yakinnye uyu mukino yahishe ijambo Visit Rwanda (riri imbere ku mwambaro) kubera umwuka utari mwiza uri hagati y’u Burundi n’u Rwanda.
Iyi kipe y’i Burundi yatangiye neza cyane uyu mukino itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Antonio Hobbs na Israel Otobo.
Ku rundi ruhande nubwo Cape Town Tigers yari mu rugo yagize igice cya mbere kibi kuko Samkelo Cele na Billy Preston igenderaho batinze kwinjira mu mukino.
Igice cya Mbere cyarangiye Dynamo BBC yatsinze Cape Town Tigers amanota 44-29.
Ikipe y’i Burundi yakomeje gukina neza no mu gice cya kabiri, Antonio Hobbs ayitsindira amanota menshi. Mu minota itanu ya nyuma y’agace ka gatatu, Cape Town Tiger yiminjiriyemo agafu itangira gutsinda cyane ibifashijwemo na Cele na Ducati Diarra.
Iyi kipe yagabanyije ikinyuranyo kiva ku manota 20 kigera kuri 14. Mu gace ka nyuma, yarushijeho gushyiramo imbaraga ari na ko amanota atatu Cele yatsindaga yayifashaga cyane.
Mu minota ibiri y’agace ka nyuma, ikinyuranyo cyari gisigaye ari amanota atandatu gusa (66-60).
Billy Preston yaje gukorera mu ngata Cele nawe atangira gutsinda amanota menshi yavaga kuri atatu na ‘lancer franc’ yatsindaga.
Ku rundi ruhande, Dynamo nayo ntiyemeraga ko ikinyuranyo cyayo kivamo kuko Dieng na Otobo bayitsindaga bivuye ku gutakaza imipira cyane kwa Cape Town Tigers.
Iyi kipe y’i Burundi yakomeje gukinana ubwenge bwinshi kubera abakinnyi bakuru babasha gukina iminota ya nyuma neza. Umukino warangiye Dynamo BBC yatsinze Cape Town Tigers amanota 86-73.
Undi mukino wabaye uyu munsi, FUS Rabat yo muri Maroc yatsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 82-73.
Iyi mikino izakomeza ku Cyumweru, tariki 10 Werurwe 2024, Dynamo BBC ikina na FUS Rabat saa 16:00, mu gihe Petro de Luanda izakina na Cape Town Tigers saa 19:00.
Indi nkuru wasoma: https://igihe.com/imikino/basketball/article/u-burundi-bwasabiye-dynamo-bbc-kutambara-visit-rwanda












