U Bushinwa bwohereje insoro z’inkorano mu isanzure mu rwego rwo gukora ubushakashatsi bwo kureba niba abantu bashobora kubyarira ku Kwezi cyangwa kuri Mars.
Ubu bushakashatsi babutangije mu rwego rwo kureba niba insoro zishobora gukura neza mu isanzure kandi hataba rukuruzi kamere, ahubwo hakaba haba imirasire yihariye.
Abashakashatsi bagaragaje ko hashize ibyumweru bike bohereje insoro z’inkorano kuri site y’isanzure y’u Bushinwa yitwa Tiangong.
Urusoro rufatwa nk’akaremangingo shingiro mu gutangira gukura k’umuntu kuko rubaho nyuma y’uko muri nyababyeyi habayemo guhura kw’intanga ngabo n’intanga ngore byabaye ikintu kimwe. Ni yo ntambwe ya mbere yo kubaho k’umuntu ishamikiraho ibindi byose.
Umushakashatsi Legian Yu wo muri Kaminuza ya ‘Zoological Institute of the Chinese Academy of Science’, yavuze ko bahisemo gukoresha insoro z’inkorano zimeze nk’izisanzwe kugira ngo bazabashe kureba niba koko kubyarira mu isanzure byakunda ariko bidasabye ko boherezayo iz’abantu zisanzwe.
Ati “Ubu ni uburyo bwo kwiga cyangwa gukora ubushakashatsi bwo kureba uburyo umuntu akura kuva mu ntangiriro z’ubuzima bwe.”
Aba bashakashatsi bazifashisha ubwoko bubiri bw’insoro z’inkorano, harimo ifite igihe kingana n’iminsi 14 ndetse n’ifite iminsi 21.
Iki gihe kirakomeye cyane kuko nicyo gihe umwana ukiri mu rusoro akuriramo. Gusa izi zoze zizamarayo iminsi itanu, noneho bahite bazikonjesha bongere kuzohereza ku Isi.
Aba bashakashatsi bavuze ko hari ubundi bushakashatsi bakoreye ku Isi bwo kureba ko umuntu yabyarira mu isanzure, ndetse ko mu gihe ubwo ku isanzure bwarangira bazabugereranya nyuma kugira ngo barebe icyavuyemo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!