Uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, BRALIRWA Plc ku bufatanye n’Akarere ka Rubavu rwakoze umuganda wo gutera ibiti 13.000 mu rwego rwo gukomeza ibikorwa byarwo byo kurengera ibidukikije.
Ni ibiti byatewe mu Mudugudu wa Rambo, Akagari ka Kiraga, mu Murenge wa Nyamyumba ku itariki 25 Ukwakira 2025 mu Muganda rusange.
Hatewe ibiti 10.000 bivangwa n’imyaka by’ubwoko butandukanye n’ibindi 3.000 by’imbuto ziribwa. Ibyo biti by’imbuto bitewe, mu gihe hari ibindi biti 7.000 by’imbuto ziribwa BRALIRWA iherutse gutanga mu turere twa Kicukiro na Nyarugenge.
Uwo muganda wibanze ku gutera ibiti witabiriwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Meya w’Akarere ka Rubavu, abayobozi n’abakozi ba BRALIRWA, abayobozi mu Karere ka Rubavu n’abaturage.
Abaturage bitabiriye uwo muganda bishimiye gutera ibyo biti birengera ibidukikije, ndetse bahabwa n’ibindi by’imbuto bajya gutera mu ngo zabo mu rwego rwo kubafasha kwihaza mu biribwa no kuba babikuramo amafaranga.
Gahunda ya BRALIRWA yo gutera ibiti ni igice cy’icyerekezo cy’urwo ruganda cyo ‘Kwenga hagamijwe kurengera Isi’, igizwe no gusigasira amasoko y’amazi, kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima ndetse no guteza imbere imibereho myiza.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Imikoranire n’ibindi bigo muri Bralirwa, Mutoni Rosette, yavuze ko urwo ruganda rwiyemeje gushyira ingufu mu kubungabunga ibidukikije.
Ati “Buri mwaka, dutera ibiti 20,000 ku masoko y’amazi yacu muri Kigali n’i Rubavu. Iyi gahunda ntigamije gusa kurengera ibidukikije, ahubwo inerekana ko dufite umuhate wo kwita ku bidukikije tugamije imibereho myiza n’ahazaza heza.”
Muri Nzeri mwaka ushize, BRALIRWA yari yafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu mu bikorwa byo gusukura inkombe z’Ikiyaga cya Kivu, aho abaturage bahawe ubutumwa ku buryo bwiza bwo gucunga imyanda, ntibayite aho babonye hose, ndetse urwo ruganda rubatera inkunga y’ibikoresho by’isuku bifasha gukusanya imyanda.
Meya w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yashimiye abaturage ku bwitange bagaragaje mu gutera ibiti, ndetse anashimira BRALIRWA gukomeza kuba urugero rwiza rw’ikigo kibungabunga ibidukikije kandi kigatanga umusanzu mu kubaka ahazaza heza h’u Rwanda.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, wari umushyitsi mukuru muri uwo muganda, yibukije abawitabiriye akamaro ko kurengera ibidukikije.
Yagize ati “Buri giti dutera uyu munsi ni ikimenyetso cy’icyizere dufitiye ejo hazaza h’u Rwanda ku kurengera ibidukikije mu buryo burambye kandi butanga umusanzu mu iterambere.”
Yarakomeje ati “Kurengera ibidukikije no guteza imbere inganda ntibihabanye, ahubwo ni inkingi zombi zifasha guteza imbere u Rwanda. Muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, twiyemeje guteza imbere kurengera ibidukikije mu nganda binyuze mu gushyigikira izikoresha ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije no gushyira imbaraga mu ruhererekane nyongeragaciro rurengera ibidukikije n’ubucuruzi.”
Uwo muganda wasojwe n’ibiganiro hagati ya BRALIRWA n’abawitabiriye, haganirwa ku kamaro ko gukorera hamwe mu guteza imbere no kubungabunga ibidukikije.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!