Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Guangzhou mu Bushinwa, abahagarariye ibihugu byabo, n’inshuti z’u Rwanda bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko rukangurirwa gushyira imbere ukuri no kurinda ibyo u Rwanda rwagezeho.
Ni igikorwa cyabaye ku itariki ya 25 Mata 2026, kibera muri Hoteli Garden-Inn.
Iki gikorwa cyabimburiwe n’umunota wo kwibuka inzirakarengane zirenga miliyoni imwe zishwe zizira uko zavutse. Ni umugoroba kandi waranzwe n’ubuhamya bw’abarokotse bwakoze ku mitima ya benshi n’ikiganiro cyigisha ku rugendo rukomeye rw’u Rwanda rwo kubaka ubumwe, ubwiyunge no kudahererwa n’amateka mabi rwanyuzemo.
Ishimwe Abdulkarim wari uhagarariye Komite y’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bushinwa, yagarutse ku bumuntu bwabuze, hakimikwa amacakubiri n’ubuyobozi bubi bugahabwa intebe, bigatuma ubuzima bwa benshi barimo n’abatari bakavutse buzima burundu.
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe binyuze mu butwari budasanzwe bw’Ingabo za RPA, n’ubuyobozi bwiza.
Ishimwe yasabye urubyiruko gushyigikira ukuri, kubungabunga ubumwe mu Banyarwanda, no kurinda ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho, hagambiriwe ko ubuzima bwabuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi buhabwa icyubahiro bukwiye kandi ko aya mateka mabi atazigera abaho ukundi.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Somalia, Sénégal n’u Burundi.
Abahagarariye Ambasade ya Uganda n’Ihuriro ry’Ubucuruzi hagati y’u Bushinwa n’Afurika y’Iburasirazuba [China-East Africa Chamber of Commerce], bagaragaje ko bifatanyije cyane n’u Rwanda mu rugendo rwo kurushaho kwiyubaka.
Mu ijambo ryabo, bashimye uko igihugu cyavuye mu icuraburindi n’isenyuka kikagera ku bumwe budasanzwe, bashimangira ko uko amahanga yananiwe gutabara abicwaga bikwiye kuba isomo rikomeye ku Isi yose ryo kurwanya urwango no guharanira ubumuntu dusangiye.
Williams Wu Ge wari uhagarariye Umuryango w’Abashinwa muri aka gace, yifatanyije n’ababuze ababo mu bwicanyi bwabakorewe, anashima ukwihangana n’imbaraga by’Abanyarwanda bagaragaje nyuma y’ibihe bikomeye.
Yagaragaje ko aya mateka mabi akwiye kuba urwibutso rukomeye ku kiremwamuntu rwo gushyigikira kwihanganirana n’amahoro.
Mu gushimangira ubufatanye bukomeye buri hagati y’ibihugu byombi, Williams Wu Ge, yavuze ko abakora ubucuruzi i Guangzhou bakomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubufatanye buhoraho n’iterambere ry’impande zombi, agaragaza icyizere cy’uko amahoro azakomeza kuganza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!