I Paris n’iyonka ibarizwa mu idini Gatolika yasanganiye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV. Umujyi wuzuye ibihumbi by’abantu barenga ibihumbi 700 bagiye mu Misa Papa yasomeye hanze ariko ikindi cyatunguye benshi ni ukubona abapadiri bateye udutebe ku muhanda wa Champs-Élysées bateze amatwi abagiye kwicuza ibyaha byabo.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umurongo w’abapadiri ku muhanda bateye udutebe hagati yabo harimo intera ku buryo ibyo umwe avugana n’umukiristu bari kumwe utabasha kubyumva.
Iri sakaramentu ritangwa n’umusaseridoti uri mu kigwi cya Yezu, urihabwa aba apfukamye, akavuga ibyaha bye, yabirangiza padiri akamubwira icyiru akwiye gutanga. Mu bisanzwe ritangirwa ahiherereye hagenwe muri Kiliziya ariko iyo ari mu bihe hataboneka ubwihugiko rinatanwa mu buryo buri wese ashobora kubona urihabwa n’uritanga, ariko ibyo bavugana bikaba ibanga rya bombi.
Ku muhanda wa Champs-Élysées ni ahantu hazwi cyane mu Bufaransa, hakunze kurangwa n’abakerarugendo n’ibikorwa bitandukanye, kuri iyi nshuro hahindutse ahantu ho gusengera no kwikiranura n’Imana binyuze mu ntebe ya penetensiya.
Abapadiri benshi bari ku murongo bakiriye abakirisitu bifuzaga guhabwa isakaramentu ryo kwicuza ibyaha mbere y’uko Misa ya Papa Léon XIV itangira kuri Place de la Concorde.
Kwicuza ibyaha bizwi muri Kiliziya Gatolika nk’Isakaramentu rya Penetensiya, bikorwa umukirisitu abwira padiri ibyaha byose yakoze, akwicuza, akiyemeza guhinduka, maze padiri akamusengera isengesho ry’imbabazi. Ni isakaramentu ryongera kubaka umubano w’umukirisitu n’Imana nyuma yo kuyicumuraho.
Vatikani yatangaje ko abantu ibihumbi 700 bitabiriye Misa yasomewe hanze na Papa Léon XIV mu Bufaransa
François Mabille, umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku idini n’imiyoborere y’Isi, yavuze ko uko kwakira Papa i Paris byagaragaje umwuka udasanzwe w’ibyishimo no gushyira hamwe.
Yagize “Hari umwuka w’ibyishimo no gushyira hamwe wibutsa ibyabaye mu myaka irenga 40 ishize ubwo Papa Yohani Pawulo wa II yasuraga iki gihugu.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!