IGIHE

Urwibutso rw’Umwamikazi Elisabeth II ku bo yahaye ibihembo (Video)

0 9-09-2026 - saa 19:26, Berrick Munyeshyaka

Ku wa 8 Nzeri 2026, Hizihijwe isabukuru y’imyaka ine Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza amaze atanze. Dr Jean d’Amour Mutoni na Adam Bradford batuganirije urwibutso yabasigiye, bombi yabahaye ibihembo byarushijeho guhindura ubuzima bwabo.

Mu 2015, Dr Jean d’Amour Mutoni, yagiye mu Bwongereza mu ngoro ya Buckingham, ashyikirizwa igihembo ‘Queen’s Young Leaders Award’, n’umwamikazi Elisabeth II. Gihabwa urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 - 29, rukora ibikorwa byo kwiteza imbere no guhindura ubuzima bw’umuryango mugari aho batuye.

Ati “Nkatwe abashinze Acts Of Gratitude , twatoranyijwe kuko twatangije ibikorwa byo kwitura ineza abantu bagiriwe, binyuze mu guhanga ibigo mpangamirimo [...] tubarizwa mu gice cyo kurwanya ubushomeri mu rubyiruko no kubafasha kwihangira imirimo.”

Mu gihe hibukwa imyaka ine ishize umwamikazi Elisabeth II amaze atanze, Dr Jean d’Amour avuga ko urwibutso yamusigaranyeho, ari uruhande rw’umubyeyi, gusabana no kugwa neza.

Usibye ibi avuga ko byanahinduye ubuzima bwe by’iteka.

Ati “Nyuma yo guhura na we, ubuzima bwanjye n’umuryango nashinze waragutse, dufite andi mashami.”

Ku bibaza ku ishusho y’ibwami, burya ngo ntaho hatandukaniye no muri filime.

Ati “ Ninjira mu ngoro, nasanze hasa neza, hahumura, hari abasirikare benshi, nka byabindi mubona muri filime, ibyo kurya by’amoko atandukanye, n’imitobe idafunguye, nyine ni nk’iby’ibwami.”

Ku rundi ruhande, twaganiriye na Adam Bradford , Rwiyemezamirimo w’Umwongereza washinze Green Horizon Venture ikorera no mu Rwanda.

Mu 2016, ni umwe mu rubyiruko watoranyijwe ahabwa igihembo ‘Queen’s Young Leaders Award’. Gusa yabanje kugira ngo si ibya nyabyo.
Ati “ Nkibona ubutumwa, nabanje kugira ngo ni abantu bari kunkinisha, numvaga bidashoboka.”

Adam avuga ko ubwo yahuraga n’Umwamikazi Elisabeth II yasanze atandukanye cyane n’uko yamutekerezaga.

Ati “ Ikintu cyantunguye ni uburyo nasanze Umwamikazi agira urwenya rwinshi, yifuzaga ko buri wese ahora amenyura, kandi kuba umuyobozi mwiza ni ukumenya no gushimisha abantu.”

Akomeza avuga ko rumwe mu nzibutso zikomeye yasigaranye ari impanuro yabahaye.

Ati “ Yadusabye gukomeza ibikorwa byiza, nibuka igihe yatwibutsaga ko ahazaza h’Isi hashingiye ku myanzuro n’amahitamo y’urubyiruko n’abayobozi bakiri bato b’uyu munsi.”

Mu 2015 ubwo Dr Jean d'Amour MUTONI yashyikirijwe igihembo n'Umwamikazi Elisabeth II
Mu 2016 ubwo Adam Bradford yashyikirizwaga igihembo n'Umwamikazi Elisabeth II
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza