IGIHE

Nyarugenge: ADEPR yasezeranyije imiryango 59 inayikoreshereza ibirori

0 9-10-2026 - saa 20:58, Léonidas Muhire

Itorero ADEPR Paruwasi ya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ryafashije imiryango 59 gusezerana harimo iyasezeranye imbere y’amategeko n’iyasezeranye imbere y’Imana inayikorera ibirori byo kwiyakira bizwi nka ‘réception’ mu rwego rwo kuyifasha kubana mu buryo bwemewe kandi idasabwe amikoro menshi.

Ni igikorwa cyabereye kuri ADEPR Nyarugenge ku wa 9 Ukwakira 2026.

Habanje gusezeranywa imiryango 31 imbere y’amategeko nyuma habaho gusezeranya imbere y’Imana bahereye ku yasezeranye mu murenge yujuje ibindi bisabwa ndetse n’indi yaburaga gusa gusezerana imbere y’Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mutagoma Jean Damascène, wasezeranyije abo bageni, yavuze ko ari intambwe ikomeye yo gusezerana mu mategeko kuko hari abana babonye uburenganzira bemererwa n’amategeko ndetse n’ababyeyi babo.

Yasobanuye ko kuba abantu babana atari ikibazo, ariko ko kutajya imbere y’amategeko ari ukutareba kure mu guteganyiriza ibishobora kutagenda neza nko gutandukana, kuko iyo abantu basezeranye babikora mu buryo budateza ibindi bibazo.

Yashimiye kandi ADEPR ikomeje gutera intambwe yo kwigisha abayoboke bayo gusezerana, asaba n’andi madini n’amatorero kubishyiramo ingufu kuko inyigisho nziza ubundi zikwiye kuba zuzuzanya n’imibanire myiza kandi ko gusezerana nta kindi kiguzi kuri Leta bisaba.

Umushumba Wungirije wa ADEPR Nyarugenge, Pasiteri Kamana Ignace, yavuze ko kubaka imiryango myiza bikwiye kujyana no kuzuza inshingano ziteganywa mu mategeko ndetse n’imbere y’Imana.

Yongeyeho kandi ko iyi gahunda ikomeje muri ADEPR Nyarugenge mu matorero 28 ayigize no muri ADEPR ku rwego rw’Igihugu, kuko bakomeje kwigisha abayoboke babo kugira ngo babyumve kuko hakiri benshi babikeneye.

Nyuma yo guha inyigisho zimara iminsi kuri iyo miryango kugira ngo isezerane, imaze gusezeranywa, ADEPR yayikuriyeho ikiguzi gisanzwe gisabwa abandi bageni kandi iborohereza kuhazana ubuyobozi bw’umurenge ngo buyisezeranyirize mu rusengero.

Ibi byiyongeraho kandi ko yishyuriwe ibikenerwa muri ‘réceptions’ zibera kuri buri torero abasezeranye babarizwamo ku buryo nta byinshi abageni baba basabwa uretse ubushake bwo kubana basezeranye.

Izabiriza Immaculée utuye mu Murenge wa Kimisagara, wari umaze imyaka 46 abana na Kajyibwami Hassan ariko batarasezerana, yavuze ko byamugoraga kuba umuririmbyi mu rusengero afatwa nk’uwishyingiye hari ibyangombwa byabagoraga kubona.

Ati “Iyo myaka yose twumvaga nta cyo bitubwiye, twavugaga ko icy’ingenzi ari uko hari amahoro ariko mu minsi ishize hari ibyangombwa twashatse kwaka biratugora kuko tutafatwaga nk’abagaragu cyangwa abashyingiranywe. Ubu ibyo byose byakemutse.”

Mbirizi Antoine wari umaze imyaka 48 abana na Mukarango Lea i Masaka ariko batarasezerana, yavuze ko bari barasezeranye mu mategeko ariko batarabona imbaraga zo kuza imbere y’Imana nubwo basengeraga muri ADEPR Nyarugenge.

Aba bombi bahamije ko bumva bujuje ibyo basabwa mu buzima bwabo bw’imyemerere kuko byabateraga ipfunwe kandi ko bigiye kubabera urufatiro rwo gukomeza no kubana neza.

Imiryango yabanaga bitemewe yasezeranye imbere y'Imana muri ADEPR
Imiryango 59 yabanaga itarasezeranye yasenzeanyijwe
Abakiristu ba ADEPR bari bagiye kwishimira abageni basezeranye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza